Dr Ngirente yasabye BNR gushyiraho amategeko yo guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’ibindi bigo by’imari gukaza ingamba z’amategeko agamije guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga n’ubujubura bw’amafaranga bubishamikiyeho.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, mu birori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 60 NBR imaze ibayeho, ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abahanga mu nzego zitandukanye, abakozi mu nganda, abaturutse mu miryango mpuzamahanga, abashoramari, n’abo mu nzego z’abikorera.
Muri uwo muhango wabaye umwanya mwiza w’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitandukanye byibanze ku gusigasira ukudahungabana kw’imari, guhangana no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ubufatanye bw’ibigo by’imari n’abikorera, ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ejo hazaza, ha Banki nkuru, n’ibindi.
Banki Nkuru y’u Rwanda yasabwe gukomeza gusigasira ubukunga bw’igihugu bijyanishwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibiciro ku masoko ndetse no mu rwego rw’imari rwo mu gihugu imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko BNR igira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, mu kuzamura imibereho y’abaturage bafatanyije na Guverinoma n’izindi nzego.
Ati: “BNR yagize uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuzamura ubukungu kandi bushingiye ku musaruro mbumbe w’umuturage wazamutseho inshuro umunani mu myaka 30 ishize “.
Dr Ngirente akomeza avuga ko ubukene bwagabanutseho kimwe cya kabiri ndetse n’icyizere cyo kubaho ku baturage kiriyongera, aho mu myaka 29 uvuye mu 1994, kugeza mu 2022, cyari ku myaka 69,6.
Minisitiri akomeza avuga ko politiki y’ifaranga rya BNR n’uburyo bwo kugenzura imikorere y’imari byakomeje kubungabunga ubukungu bukaba bwifashe neza.
Ati: “Ubutajegajega bw’urwego rw’imari ahanini byerekana ubwitange bukomeye bwa Banki Nkuru, mu gusigasira imicungire y’ibigo by’imari”.
Dr. Ngirente yavuze ko bikwiye ko BNR n’ibindi bigo by’imari byasigasira umutekano w’amafaranga ndetse n’icyizere cy’ababitsamo mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Icyakora, muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ikorabuhanga ritagenzurwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha by’ikoranabuhanga bikorwa mu bigo by’imari ndetse n’ubujura bw’amafaranga, Minisitiri w’Intebe yashishikarije Banki Nkuru n’ibigo by’imari guhora bavugurura amategeko abigenga kandi bagakomeza kuba maso kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo.
Yagize ati: “Ibibazo bishingiye ku miyoborere ndetse n’imihindagurikire y’ibihe ni ibibazo bikomeye cyane byugarije ubukungu bw’Isi, kandi bigatuma ubukungu bw’ahazaza burushaho kwibasirwa.
Banki Nkuru n’ibindi bigo bikeneye kubaka ubushobozi bwabyo ndetse no kwihatira gukemura ibibazo biri muri urwo rwego”
Minisitiri w’Intebe kandi yatumiye abashoramari batandukanye gukomeza gushora imari yabo mu Rwanda no gutekereza gushora imari mu bijyanye n’imari n’amabanki.
BNR ifite intego y’uko u Rwanda rukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rukareka ubucuruzi bwo kuyahererakanya mu ntoki (cashless), bityo rukaba rufite intego ko ruzaba kimwe mu bihugu gifite ubukungu bwihagazeho mu 2035, ndetse mu mwaka wa 2050 rukazaba ruri mu bihugu byateye imbere ku rwego rw’Isi.
