Dr Ngirente yasabye abarangije muri GHA kureba kure

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe yasabye abarangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Green Hills Academy guhora biteguye guhangana n’ibibazo ndetse no kutagira ubwoba bwo gutekereza cyane, bakareba kure.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024, Mu ijambo yavuze mu izina ry’ababyeyi baje kwifatanya n’abanyeshuri mu birori byo kurangiza amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abanyeshuri barangije amasomo kwigirira icyizere no kureba kure.

Ati: “Mugomba kwigirira icyizere, musoje icyiciro kimwe ariko nta mupaka ku byo mushobora kugeraho, mwizerere mu mbaraga zanyu ndetse n’ubushobozi bwanyu, mugire inzozi z’ibintu bikomeye, kandi muharanire ko muba indashyikirwa muri byose mwahizemo gukora”.

Yabibukije ko u Rwanda rubatezeho byinshi nk’Igihugu kandi nk’ababyeyi babitezeho kuzakora ibintu bihambaye biteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Aba bana b’Abanyarwanda n’inshuti z’uRwanda  tubatezeho byinshi, ibi tukaba tubivuga nk’igihugu ariko tunabivuga nk’ababyeyi,  tunazirikana aho mugiye kwiga, ko mugiye gukomeza amashuri ahandi mu bindi bihugu cyangwa mu Rwanda.

Inshingano ya mbere mufite ni gahunda yo guhaha ubumenyi kugira ngo mugaruke mu bwubakisha igihugu cyatubyaye, mufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twiyemeje, twifuza, rwagutse ruteye imbere mu bitekerezo no mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko nk’ababyeyi b’aba banyeshuri bizeza aba banyeshuri gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi mu myigire yabo no mu bindi byose bazaba bakeneye gukora.

Ati: “Muharanire iteka kuba ku isonga aho muzajya hose, no kurangwa n’imico myiza, imico mibi ntabwo iranga Umunyarwanda twifuza ndetse icyo dukeneye ni ukurangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro mwigishijwe n’izo muzigishwa mu gihe kiri imbere ziranga umwana w’Umunyarwanda, igihugu cyifuza.”

Yabwiye abo banyeshuri ko nibashyira mu bikorwa ibyo yababwiye u Rwanda rwifuza bizabafasha kugera ku ntego zabo zibageza no ku iterambere.

Dr Ngirente yashimangiye ko ubumenyi bahawe muri iryo shuri rya Green Hills Academy atari ryo herezo ryo kwiga ko ahubwo ari  umusingi w’ahazaza habo. Yabasabye ko bakomeza kwigirira icyizere ndetse no kugira amatsiko yo guhanga ibishya bigamije iterambere.

Abarangije muri Green Hills Academy ni abanyeshuri 114 bakomoka mu bihugu 24 byo hirya no hino ku Isi bakaba bagiye gukomeza amasomo yabo muri za kaminuza hirya no hino ku Isi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE