Dr. Ngirente yakiriye Lord Irvine Laidlaw nyirumushinga Shema Power Lake Kivu

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Lord Irvine Laidlaw, uyobora umushinga Shema Power Lake Kivu. Ibiganiro byabo byibanze ku ishoramari ryo mu rwego rw’ingufu ndetse na gahunda zo kwagura ibikorwa by’uyu mushinga.
Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK Ltd), ni umushinga wo gukura gaze Methane mu kiyaga cya Kivu, akaba ari nk’uruganda rwa Gaze Methane rwitezweho gukwirakwiza umuriro w’amashanyarizi angana na Megawati 56.
Umushinga Shema Power Lake Kivu Limited uzatwara miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete SPLK Ltd. Watangijwe ku wa 3 Ukwakira 2019.
Mu mpera za 2023, uruganda rwatunganyaga Gaze Méthane mu Kivu rukayibyaza amashanyarazi rwatangaga Megawatt 37.5 mu zisaga 50 rugomba kohereza mu muyoboro mugari w’amashanyarazi, aho rwubatse mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu bahaturiye bahamije ko uretse kongera ingano, bo babyungukiyemo rugikubita kuko babonyemo akazi.
Bavuga kandi ko byatumye begerezwa ibikorwa remezo bitandukanye, bizamura agaciro k’ubutaka bwabo bukunze kwifuzwa n’abashoramari mu bukerarugendo.
Mu birometero 6 uvuye ku mwaro aho uruganda nyirizina rwubatse werekeza mu mazi hagati, aho niho hari ibikorwa remezo bifasha gucukura gaze Methane iri muri metero ziri hagati ya 300 na 400 z’ubujyakuzimu y’amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’urwo ruganda, avuga ko kuri ubu imashini 3 zikurura neza gaze mu mazi ikoherezwa imusozi inyuze mu mpombo ziri muri metero 20 z’ubujyakuzimu mu mazi, aho zinyura, hakaba hagaragazwa n’ibimenyetso byahashyizwe.



