Dr Ngirente yaganiriye n’Umuyobozi w’AgDF

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega ’Agaciro Development Fund’(AgDF), Scoot T. Ford, n’abandi bagize iyo nama y’Ubutegetsi, bagirana ibiganiro.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko AgDF abo bayobozi baganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2024, ibiganiro byibanze ku byo iki kigega kimaze kugeraho n’intumbero yacyo mu myaka iri imbere.
Itangazo rigira riti: “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahuye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi, baganira ku byo Ikigega kimaze kugeraho n’ibiteganyijwe kugerwaho mu gihe kiri imbere.”
AgDF yatangijwe na Paul Kagame mu 2011 ubwo yatangaga igitekerezo cyo kugishinga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kiza gutangizwa ku mugaragaro mu 2012.
Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw’icyayi ndetse kikagira n’ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.
Kugeza muri Kamena 2024, Ikigega ’Agaciro Development Fund’ gifite agaciro k’arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.