Dr Munyemana wari wasabiwe igifungo cya burundu yakatiwe icy’imyaka 24

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Dr Munyemana Sosthène yongeye guhamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwanzura ko agomba guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yari yahawe mbere.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2025. Ubwo yajuriraga icyemezo cy’Urukiko, ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga igihano cyo gufungwa burundu.

Me Gisagara Richard wunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ko bishimiye igihano ahawe.

Yagize ati: “Nubwo abo twunganiraga bose tutaravugana ariko nkanjye, twishimiye igihano Dr Munyemana Sosthène ahawe, kuko igihano yahawe bwa mbere cyagumyeho.

Ubwo igihano kitagabanutse ku bwanjye ndumva bihagije, nubwo twifuzaga ko nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye, igihano cyakwiyongera ariko kuba bidakunze nabyo ntacyo bitwaye”.

Muri 2023 mu kwezi k’Ukuboza, nyuma y’amezi abiri aburana mu mizi yari yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ahanishwa gufungwa imyaka 24.

Mu 1995 Umuryango ’Collectif Girondin pour le Rwanda na International Federation for Human Rights’ (FIDH), yatanze ikirego kivuga ku ruhare rwa Dr Munyemana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko inkiko zigisuzuma muri 2001.

Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006.

Muri 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemezwa ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside, yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba kuri ’gendarmerie’ buri gihe.

Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga, akaba ari na bwo bwamuburanishije kuva tariki 13 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2023.

Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24, yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira ahari muri Perefegitura muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlotte.

Arangije amasomo muri Kaminuza i Butare, yagiye gukomereza muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore (Gynécologie).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE