Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahererekanyije ububasha na Dr Ildephonse Musafiri

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, hakozwe ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe n’ucyuye igihe Dr Ildephonse Musafiri.

Ni umuhango wabereye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku Kacyiru, mu bawitabiriye harimo abayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagiye kuyobora RICA nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Asimbuye Dr. Ildephonse Musafiri wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE