Dr Habineza yijeje kongera umushahara wa muganga nagera ku butegetsi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party) ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.

Ni umunsi wa kabiri Ishyaka DGPR ryamamaje umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri Gare ya Gihara ahazwi nko ku Ishusho mu Murenge wa Runda.

Umukandida Dr Habineza yaherekejwe n’Umuryango we, abahungu be babiri na Mama wabo.

Ubwo Dr Habineza yiyamamazaga, yasezeranyije abanyakamonyi n’Abanyarwanda muri rusange kuzazamura umushahara w’abaganga nibaramuka bamugiriye icyizere bakamutora.

Yagize ati: “Nimuramuka mungiriye icyizere mukantora, umushahara wa muganga nzawuzamura kugira ngo avure abarwayi yishimye.ˮ

Yavuze ko hari ibitekerezo batanze mu bihe bitandukanye kandi bikubahirizwa.

Yagaragaje ko Green Party yasabye ko imishahara y’abapolisi n’abasirikare ndetse n’iy’abarimu izamuka, ibyo ngo byashyizwe mu bikorwa.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije niriramuka ritsindiye kuyobora igihugu ngo rizaharanira ko umusoro ku butaka ukurwaho burundu.

Inyungu ya banki izagabanyuka ive kuri 18% igere kuri 14% bituma Abanyarwanda bagira amafaranga mu mifuka yabo ariko ngo na banki zunguke.

Mu rwego rwo guteza imbere umuturage, Dr Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda, yavuze ko nagirirwa icyizere cyo gutorwa igice kinini cy’ingengo y’imari azagishyira mu buhinzi n’ubworozi.

Murenzi, umwe mu bakandida depite ba Green Party, yavuze ko nibagera mu Inteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko hubakwa umuhanda uhuza Gihara n’ibitaro bya Muganza.

Yakomeje agira ati: “Nimutugirira icyizere mukadutora tuzaharanira ko Abanyarwanda bakoresha mituweli bazajya bagurira imiti mu maguriro y’imiti kuri mituweli.”

Yavuze kandi ko bazagabanya ubukene bukabije.

Uwera Jacqueline uri mu biyamamariza umwanya wa depite, yavuze ko hari byinshi bishimira byagezweho bityo ko ibyo Green Party isezeranyije Abanyarwanda bishyirwa mu ngiro.

Yavuze ko basabye ko abana bajya bafatira amafunguro ku ishuri none ngo byagezweho kandi bigira Uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri.

Green Party yaharaniye ko umusoro w’ubutaka ugabanyuka, uva ku mafaranga 300 kuri m2 ugera ku mafaranga 80 kuri m2.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude, wayoboye ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko ishyaka ryabo ritemera ko ubutaka bwasoreshwa.

Yavuze kandi ko Green Party ishaka ko Abanyarwanda barya inshuro eshatu ku munsi.

Ikiganiro gito yahaye Imvaho Nshya, Ntezimana yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida ndetse n’abadepite byagenze neza cyane ko byitabiriwe n’abasaga 5,000.

Umukandida Perezida Dr Habineza yageze Nyabugogo agenda asuhuza abaturage ndetse akomereza no mu Mujyi rwagati ari ko asuhuza Abanyakigali.

Abakandida Depite ba Green Party basabye amajwi Abanyakamonyi

Amafoto & Video: Kayitare Jean Paul

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE