Dr Habineza Frank yashyikirije NEC kandidatire ye ku mwanya wa Perezida

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora (NEC), kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 ni bwo Dr Frank Habineza yatanze kandidatire, akaba yakiriwe na Perezida wa NEC, Gasinzigwa Oda ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Habineza Frank yageze ku biro bya NEC aherekejwe n’itsinda rigari ry’Abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alexis.

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DPGR), Dr Habineza Frank wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka akagira amajwi 0,48%, yemeje ko azongera akiyamamaza muri 2024.

Perezida Paul Kagame ni we watsinze amatora ya 2017 n’amajwi 98.79%, yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

Dr Frank Habineza waje ku mwanya wa nyuma akagira amajwi 0,48% avuga ko nubwo atishimiye aya majwi ariko bemeye gutsindwa ndetse bazakomeza.

Dr Habineza avuga ko nubwo kuyobora Igihugu ari inshingano ziremereye ariko “Ntabwo ari inshingano inaniranye.” Avuga kandi ko izi nshingano zidakorwa n’umuntu umwe ahubwo ko haba hari abandi bafatanyije.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE