Minisitiri Dr Gasore ayoboye inteko ya IRENA i Abu Dhabi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore ayoboye Inteko ya 14 y’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu zisubira IRENA, inteko iba kuva kuri uyu wa Gatatu 17 kugeza ku ya 18 Mata 2024 muri Abu Dhabi, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
H.E. Dr. Jimmy Gasore, Perezida w’Inteko ya 14 ya IRENA na Minisitiri w’ibikorwa Remezo mu Rwanda bashimangiye ko hakenewe ingamba rusange, agira ati: “Kumenya intego ziberanye n’icyo imiterere y’ikirere isaba, twemera ko iby’ingufu bidakubiyemo iterambere ry’ikoranabuhanga gusa ahubwo ko binasaba ko habaho igisa n’uburinganire n’ubutabera.
Mu gihe duhurira i Abu Dhabi, reka dukoreshe imbaraga kugira ngo abantu bose babone inyungu mu bijyanye y’ingufu, twibanda ku baturage basigaye inyuma.”
Bitewe n’ubwihutirwe muri uru rwego rw’ingufu cyane kugira ngo politiki yongere ingufu n’ubufatanye ku Isi, gahunda y’Inteko ikubiyemo inama zo ku rwego rwa Minisiteri n’izindi nzego zo hejuru,
Ibiganiro biribanda ku gukemura inzitizi z’ishoramari, guteza imbere udushya, kuzamura ibikorwa remezo, guteza imbere ubufatanye bw’akarere, gushyiraho no kunonosora politiki y’ibirebana n’ingufu kandi abikorera bakabigiramo uruhare.
Iyo nteko y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu zisubira (IRENA) yahuje abantu barenga 1300 baturutse mu bihugu 144 barimo Abaminisitiri, abayobozi b’inganda n’abayobozi bakuru.


