Dr Bizimana yatangije ibikorwa bibanziriza ibyo Kwibuka 30

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne, yatangije ibikorwa bibanziriza ibyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibikorwa byatangirijwe mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni umuhango wabimburiwe no kunamira abari abanyeshuri n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri, abayobozi na Polisi y’igihugu.
Ibikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizatangira tariki ya 7 Mata 2024, aho u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwibuka Abatutsi basanga miliyoni bishwe mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
