Dr. Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu biganiro by’i Luanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu biganiro byibanda ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni ibiganiro byitabiriwe na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Evariste Ndayishimiye, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro by’i Nairobi, na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Tshisekedi na Minisitiri Dr. Biruta bakiriwe na Perezida w’Angola JJoão Manuel Gonçalves Lourenço, kuri imwe muri hoteli ziherereye i Luanda mu Murwa Mukuru, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Perezida Kagame ntiyabashije kwitabira imbonankubone ndetse hari abakomeje kwibaza icyaba cyabiteye, bamwe bavuga ko bitari na ngombwa ko ajya kongera guhura n’abayobozi baheruka gusezerana inzira ziboneye zo gukemura ibibazo ariko zikaba zitarashyizwe mu bikorwa.

Ibiganiro bibaye mu gihe Guuverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leta y’u Rwanda ntihwema guhakana ibyo birego, ishimangira ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo, bityo ikaba isanga kurugerekaho ibyo birego ari umuvuno wo gushaka kwirengagiza inshingano zireba Abanyekongo ubwabo zo gukemura ibibazo by’imbere mu mahoro n’ubwumvikane.

Ibiganiro kandi bibaye mu gihe ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye kohereza ingabo zo kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo na M23.

Abasirikare ba Kenya bamaze kugera mu Mujyi wa Goma n’ab’u Burundi muri kivu y’Epfo, mu gihe na Uganda yatangaje ko iri mu myiteguro yo kohereza abasirikare 1,000 mbere y’uko uku kwezi kurangira.

Imirwano ishyamiranyije inyehyamba za M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR na Mai-Mai, yazamuye umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda cyane ko na rwo ruhangayikishijwe no kubona icyo gihugu cyarahaye rugari umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje guhererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo bagiye babiyungaho.

Muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda na RDC byari byateguye gahunda ngenderwaho yo guhagarika inyeshyamba no kuzahura umubano w’ibihugu byombi, hadaciye kabiri umwuka mubi wongera gututumba, bigendana n’ubushotoranyi RDC yakomeje gukora binyuze mu myigaragambyo, kurasa ibisasu mu Rwanda, kuvogera ikirere cy’u Rwanda n’abasirikare ba FARC binjira umupaka barasa.

Leta ya Kinshasa ivuga ko itazigera yicarana n’inyeshyamba za M23 mu gihe zitararekura uduce twose zimaze kwigarurira, ariko n’izo nyeshyamba zikavuga ko zidashobora kurekura ibice zigaruriye mu gihe zitaragirana ibiganiro bitaziguye na Guverinoma.

Imwe mu mpamvu M23 idafite gahunda yo kurekura byoroshye, ni uko ibyo Leta yemeye gukorera uwo mutwe byaragiye itabyubahirije, birimo no gufata abawugize bakemerwa mu Ngabo z’igihugu, gutanga uburenganzira busesuye ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE