Dr. Biruta mu Nama itegura amatora y’abayobozi ba AUC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, yahagarariye u Rwanda mu Nama ya 22 idasanzwe y’Inama Nshingwabikorwa y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga itegura amatora y’abayobozi Bakuru ba Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Ni inama iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia yibanda ku myiteguro y’amatora ateganyijwe muri Gashyantare 2025, azasiga hamenyekanye Umuyobozi usimbura Moussa Faki hagati ya Fawzia Yusuf Haji Adam wabaye Minisitiri w’Intebe muri Somalia na Raila Odinga wo muri Kenya.

Minisitiri Dr. Biruta na bagenzi be barimo gusuzuma raporo igaruka ku myiteguro ndetse no kungurana ibitekerezo ku mabwiriza agendanye no gusimburanywa kw’abayobozi bijyana no kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Biteganywa ko Perezida Moussa Faki azaba asimbuwe n’Umuyobozi wa gatanu w’iyo Komisiyo igira uruhare rukomeye mu gusigasira ukwihuza k’umugabane w’Afurika.

Iyo nama ibaye mu gihe mu bitangazamakuru hakwirakwiye amakuru avuga ko ku cyicaro gikuru cya AU harimo gutegurirwa umushinga w’itegeko rigamije kwimakaza uburinganire mu buyobozi bukuru bwa AUC, bikaba biha amahirwe make Raila Odinga uhanganye n’umugore.

Gusa ku rundi ruhande, Abakuru b’Ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga.

Umushinga w’itegeko unigwaho n’abo ba Minisitiri wateguwe n’Inama Nshingwamategeko ya AU ndetse n’Ibiro byam Visi Perezida wa AUC, bafatanyije n’abahagarariye ibihugu byabo bahoraho, ukaba uzabanza guhabwa Inama Nshingwabikorwa ikawemeza mbere yo kwemezwa burundu n’Inteko Rusange.

Uwo mushinga w’itegeko ugaragaza ko imyanya y’Umuyobozi Mukuru wa AUC n’Umwungirije igomba kuba yihariye mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, bivuze ko abatorwa muri iyo myanya badashobora kuba bahuje igitsina nk’uko byemejwe mu mwaka wa 2021.

Gusa na none hiyongeraho ko umuyobozi uri mu nshingano agomba gusimburwa n’uwo badahuje igitsina mu matora akurikira.

Uwo mushinga ugira uti: “Hashingiwe ku mahame ngenderwaho, Umuyobozi Mukuru (Chair Person) mu matora y’umwaka utaha agomba kuba ari umugore. Ni muri urwo rwego abakandida bazahatana, abagabo bemerewe gusa guhatana ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije (DCP).”

Dushingiye kuri iryo hame ryo kubahiriza uburinganire mu gusimburanya imyanya, byanzuwe ko Umuyobozi Mukuru akwiye kuba umugore mu gihe umwungirije akwiye kuba umugabo.”

Kugeza uyu munsi, umugore umwe mu mateka ya AU ni we wayoboye iyi Komisiyo, akaba ari Dr. Nkosazana-Dlamini Zuma, wayoboye manda yo mu mwaka wa 2012 na 2017.

Kugeza mu mwaka wa 2021, nta mabwiriza yihariye yabagaho ku muntu uba uwungirije ndetse no gusimburanya abayobozi bakuru byakorwaga hatitawe ku bitsina by’abakandida, uretse kuba uwungirije atagombaga kuva mu Karere kamwe n’ak’Umuyobozi Mukuru.

Hagati y’Umwaka wa 2017-2021 Dr. Dlamini Zuma yari yungirijwe na Erastus Mwencha mu gihe Mousa Faki yungirijwe bwa mbere na Thomas Kwesi muri manda ya mbere na ho mu ya kabiri akungirizwa na Monique Nsanzabaganwa uturuka mu Rwanda.

Biteganyijwe ko amatora yo mu mwaka utaha azakorwa hashingiwe ku nzego zashyizweho mu mavugurura yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’itsinda ry’impuguke bafatanyije kuva mu mwaka wa 2018.

Biteganywa ko umushinga w’iryo tegeko rishyikirizwa Inama Nshingwabikorwa igizwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahagarariye ibihugu  byabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE