Dr Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana azize uburwayi

Dr Aisa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha yitabye Imana azize uburwayi amaranye imyaka myinshi, akaba atabarutse yari afite imyaka 61.
Uyu mubyeyi yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda irimo no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigai, Ambasaderi, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije akaba n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri UN-HABITAT.
Ku wa 23 Gashyantare 2023, ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres yagize Dr. Aisa Kirabo Kacyira Umuyobozi wa UNSOS, asimbuye Lisa Filipetto wo muri Australia.
Nyakwigendera Dr. Kacyira yari afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu bijyanye na dipolomasi, imikoranire ya politiki na sosiyete, imiyoborere, iterambere n’ibikorwa by’ubutabazi haba mu gihugu no mu mahanga.
Mu mwaka wa 2011 Kacyira yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba nyuma y’uko hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2011 yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Hagati y’umwaka wa 2003 na 2006, yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, akaba yaragize uruhare rukomeye mu mirimo yo gushyiraho amategeko ndetse no gukurikirana ibikorwa by’Inteko, kandi ibyo byajyanye n’ibikorwa by’ubukangurambaga mu guharanira iterambiri.
Guhera mu 2020, ni bwo Dr. Kacyira yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana aho yari anahagarariye inyungu z’Igihugu muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.
Nanone kandi uretse inshingano muri Politiki ndetse na dipolomasi, Dr. Kacyira yakoze imirimo itandukanye mu iterambere ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, aho yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Ishami rya Loni rishinzwe Imiturire (UN-Habitat) hagari ya 2011 na 2018.
Mu 2016, Dr. Kacyira yatanze umusanzu ukomeye mu biganiro byihariye n’ibyagarutse kuri Politiki mu nama ya UN Habitat yabereye muri Ecuador, ari na yo yabaye iya mbere ya Loni yigaga ku iterambere rirambye.
Dr. Aisa Kacyira yanabaye Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ayobora Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba, na Visi Perezida w’Ihuriro ry’Imijyi n’Inzego z’Ibanze z’Afurika (UCLG).
Nanone kandi yanakoze inshingano zijyanye no gucunga imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), akaba yari afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buvuzi bw’Amatungo (Master of Veterinary) yakuye muri Kaminuza ya James Cook muri Australia n’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Buvuzi bw’Amatungo (Bachelor of Veterinary Medicine) yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.