Dr Agnes Kalibata yahembewe gushakira Afurika umutekano w’ibiribwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA) Dr. Agnes Kalibata, yakiriye igihembo cy’Igikomangoma Albert II  wa Monaco, wamushimiye imbaraga zitangaje adahwema gushyira mu gushakira Afurika umutekano w’ibiribwa n’uburumbuke binyuze mu iterambere rirambye ry’ubuhinzi.

Madamu Dr. Kalibata ni Umunyarwandakazi wayoboye AGRA guhera mu mwaka wa 2014, kuva yajya ku buyobozi hakaba hamaze kuboneka impinduka nyinshi mu iterambere ry’abahinzi bato n’abaciriritse babarirwa mu mamiliyoni ku mugabane w’Afurika.

Yabaye umwe mu bagenewe ibihembo byiswe Planetary Health bishatse kuvuga Ubuzima bwo ku Mubumbe, bitangwa n’Umuryango Monaco Foundation washinzwe n’Igikomangoma Albert II.

Ibyo bihembo byagenewe gushimira abantu cyangwa imiryango yagaragaje ukwiyemeza no gushyira mu bikorwa imihigo y’indashyikirwa mu kubungabunga  ubusugire bw’umubumbe. 

Dr. Kalibata yashimiye Umuryango Monaco Foundation wamugeneye igihembo, anashimangira ko urugendo rwo kurandura inzara burundu ku Isi rukiri ingorabahizi.

Yagize ati: “Ntituri mu nzira nziza yo kugera ku ntego yo kurandura inzara bitarenze mu 2030. Byakomejwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere kuko ubuhinzi ari kimwe mu bigize ibibazo by’iyo mihindagurikire. Kuri ubu bugira uruhare ruri hagati ya 19 na 29% y’ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere.”

Yakomeje ashimangira ko hatagize igikorwa iyo mibare yakwiyongera, yongeraho ati: “Ni iby’igiciro kwakira iki gihembo uyu munsi ariko si icyanjye gusa. Ni igihembo kitwibutsa kuzirikana ko dukwiye kongera imbaraga mu gushyigikira abahinzi bato n’abaciriritse muri Afurika.”

Akomeza ahamya ko mu gihe abahinzi bashaka kongera umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa wisumbuyeho, bakwiye kubikora bafite amahitamo yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije. 

Igikomangoma Albert II wa Monaco, yavuze ko mu gihe Umuryango yashinze ugenera ibihembo abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu birebana no gucunga umutungo kamere w’amazi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, baba banahembewe inzira bahisemo.  

Yagize ati: “Harimo abanyepolitiki n’abishyize hamwe mu kugira icyo bakora, impuguke muri siyansi n’ubushakashatsi, inganda no guhanga udushya. Izo ni inzengo eshatu tugomba gukoramo ubukangurambaga buhoraho kuko ari zo zadufasha gutera intambwe ijya mbere.”

Prince Albert II yanashimangiye akamaro k’abahawe ibihembo muri uyu mwaka, agira ati: “Mu gihe nk’iki umubumbe wacu ukomeje guhura n’intambara zisa n’izirengagiza ibibazo bishingiye ku bidukikije, nta kindi gihe cyiza cyaruta iki cyo guha ijambo abaharanira kurinda uyu mubumbe.”

Abandi bahawe ibihembo kuri iyi nshuro ya 15, harimo Prof. Dame Jane Francis, uyobora Ikigo c’Ubushakashatsi ku Bidukikije British Antarctic Survey, na  Dr. Ido Sella Umuyobozi akaba no mu bashinze  Ikigo ECOncrete Tech cyihaye intego yo guhindura imiterere y’inkengero z’ibiyaga, inzuzi n’inyanja, ndetse n’isuku y’amazi hasi no hejuru. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE