Dr Agnes Kalibata yahawe igihembo kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi

Dr. Agnes Kalibata, wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ariko ubu akaba ayobora Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), yahawe igihembo cya ‘Justus-von-Liebig Award for World Nutrition’, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi.
Ni igihembo yaherewe muri Kaminuza ya Hohenheim mu Budage, ku wa 16 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.
Dr Kalibata ayobora AGRA kuva mu mwaka wa 2014 ariko mbere yaho kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda, yagize uruhare mu kugabanya ubukene kuko bwagabanyutse ku kigero cya 50 % bigizwemo uruhare na politiki y’ubuhinzi yo kuzamura abakiri bato.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Dr. Kalibata yabaye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu nama y’ibiribwa.
Mu mwaka wa 2019 Umuryango Nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS), wahaye umudali w’ishimwe Dr Kalibata kubera uruhare rwe mu guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane w’Afurika.
Mbere yuko yinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakoze hafi imyaka icumi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere n’iya Massachusetts.
Yahawe kandi impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu mwaka wa 2018 na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Mu myaka itandukanye yagiye ahabwa ibihembo birimo Africa Food Prize, World Farmers Organization n’ibindi.
