Dorone zatangiranye imihanda 5 ubu igeze kuri 500

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ubwo yatangiraga gukorera mu Rwanda nibwo bwa mbere igihugu cyo muri Afurika cyari kigiye gutangira kwifashisha drones za gisivile mu gutwara ibintu.
Ku ikubitiro utu tudege twatangiye tugeza amaraso ku bitaro byo hirya no hino mu gihugu cyane cyane ibyo mu duce bigoranye kugeramo, nyuma iyi gahunda iza kwagurwa dutangira no gutwara imiti.
Kuva icyo gihe utu tudege twakoreshaga imihanda 5 gusa na yo igera ku bitaro byonyine.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Manikuzwe Providence, Umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga ya Zipline mu Rwanda, yagize ati: “Twatangiye dufite imihanda 5 y’ibitaro ubungubu tugeze mu mihanda 500 bivuze ko mu minsi iri imbere tuzaba dufite imihanda byinshi kandi igenda yegera abantu.”
Ubuyobozi bwa Zipline mu Rwanda buvuga ko hakorwa imihanda ifasha abantu benshi cyane. Mu Rwanda habarurwa drones zisaga 60 ziri mu kazi.
Gukora imihanda myinshi yifashishwa n’utudege tutagira abapilote, Manikuzwe yavuze ko byagabanyije igihe cyakoreshwaga kugira ngo amaraso, imiti, inkingo ndetse n’intanga z’ingurube zibe zigeze aho zigera.
Ibibuga bya dorone mu Rwanda kugeza ubu ni bibiri; ikiri i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ari cyo gihereza intara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru n’icy’i Kayonza gihereza Intara y’Iburasirazuba.
Akomeza agira ati: “Dufite ahantu harenga 450 tubasha kugeza ubutumwa, twatangiye tugera mu bitaro gusa, dutwara amaraso gusa, ubu tugera no ku bigo nderabuzima.”
Umworozi ukeneye intanga ari i Nyamasheke mbere byamusabaga amasaha nk’ane cyangwa arenga, ubu biroroshye kuko iminota 40 cyangwa 50 iba igeze i Nyamasheke umworozi akabasha gutera itungo rye.
Umworozi nta kiguzi asabwa kugira ngo dorone imugezeho intanga kuko ari gahunda Leta yashyizeho kugira ngo umworozi ashobore kugabanyikirwa ikiguzi cy’urugendo.
Manikuzwe agira ati: “Kubera ubworozi bw’ingurube twongeyeho indi mihanda igera ku mirenge kugira ngo dukomeze twoherereze wa muntu watumije intanga bityo akaba yazibona hafi ye.
Twagiye twongera imihanda myinshi muri iyi myaka ibiri ishize, dukora ku ntanga z’ingurube ku buryo twongeyeho amasite y’imirenge agera mu 100.”
Ku munsi batanga ubutumwa nka 400 butandukanye yaba intanga, amaraso, imiti, inkingo ariko by’umwihariko ku bijyanye n’intanga z’ingurube bageze kuri 60 na 70 bya doze bohereza buri munsi.
Icyerekezo cya Zipline mu Rwanda ni ukugeza umuhanda muri buri Kagari aho bazaba begereye wa mworozi w’ingurube wari ukeneye ko drone igera mu rugo ariko n’ubundi afite ahantu hafi cyane bamugereraho.
Zipline yamaze kurenza ingendo miliyoni kuko hashize amezi 2 hizihijwe urugendo rwa miliyoni, bivuze ko ngo batanze ubutumwa bwinshi.
Bafite kandi intego yo kugira site ahari amavuriro y’ingoboka (Postes de Sante), kuzageza ubutumwa ku muntu ni ibintu Zipline iteganya umwaka utaha wa 2025.
Utudege tutagira abapilote mu Rwanda ngo ntidukunze gukora impanuka ariko ngo n’iyo ibaye bakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse na polisi kugira ngo dorone ikomeze kugira umutekano kugeza ababishinzwe bagiye kuyizana.
Bateganya ko nibura bashobora kugira impanuka imwe mu ngendo 10,000 zikorwa na drones.
