Dore bamwe mu byamamare nyarwanda byahisemo gukorera Imana mu buryo bweruye

Mu buzima habaho amahitamo, ni nayo mpamvu umuntu akora ikintu akakimenyekanamo, kigatuma agira igikundiro mu bantu.
Uko ni ko bamwe mu byamamare bagera aho bagakora andi mahitamo nubwo akenshi bigora kubyakira ababakunda bakanabakurikira.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yabateguriye urutonde rw’ibyamamare nyarwanda byahisemo gukorera Imana bakanabitangaza ku mugaragaro, ku buryo hari n’abahinduye burundu ibyo bakoraga.
Bahavu Jeannette
Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime Bahavu Jeannette yari asanzwe azwi anakundwa muri uwo mwuga, agera n’aho ajya awutangamo amahugurwa ku bashaka gukina filime.
Uyu mugore yagaragaye bwa mbere yigisha tariki 18 Mutarama 2024, ubwo yabwirije mu Itorero ryitwa ‘Shiloh Prayer Mountain Church, mu giterane cy’amasengesho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaho ubuzima bw’ibyo twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete.

Bahavu yavuze ko yabihanuriwe kenshi ko Imana ishaka ko aba umuvugabutuma, ari nabwo nyuma yeruye ko agiye gukorera Imana, anashinga umurongo wa Youtube yise “This is your time” ari naho anyuza inyigisho, ibyo asanga birimo amahoro atangaje.
Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi
Ni umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Ngenzi, muri Gashyantare muri uyu mwaka ni bwo yatangaje ku mugaragaro ko akijijwe, nyuma y’igihe kirekire yibera mu buzima butandukanye bw’ibyaha yanagarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu rusengero rwa Noble Family Church ari naho yari yatangaje ko azanabatirizwa.

Ngenzi avuga ko yumva ataratinze gukizwa, ahubwo ko Imana yari imwibikiye, kuko ni bwo yari agiye kuyikorera neza, agahamya ko nyuma yo gufata uwo mwanzuro ari bwo yumva yishimye cyane
Liza Kamikazi
Ku wa 03 Kanama 2016 ni bwo Umuhire Solange Liza wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Liza Kamikazi yabatijwe mu mazi menshi, yiyemeza gukurikira Yesu nta gusubira inyuma, ari naho yahisemo guhindura uburyo yakoragamo umuziki akajya akora indirimbo z’Imana.

Liza Kamikazi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Usiniache Baby, Rahira yafatanyije na The Ben, Nkiri muto, Ngukunde nte n’izindi.
Nyuma y’umwanzuro wo gukorera Imana Liza yashyize hanze indirimbo z’Imana zirimo Indirimbo nshya, Ndaje Data, Yesu wanjye n’izindi.
Kugeza ubu Liza akora ikiganiro cya Gospel kuri Televiziyo Rwanda.
Ngabo Medard Jorbert (Meddy)
Umuhanzi Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yari amenyerewe anakundwa mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe n’abatari bake, zirimo Inkoramutima, Akaramata, My vow yahimbiye umugore we n’izindi zatumye yigwizaho igikundiro.

Mu mpera za 2021 ni bwo uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangariza abakunzi be ko atazongera gukora indirimbo zisanzwe kuko yahinduriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Meddy aherutse gukora igitaramo yise Night of Worship and Testimornies with Meddy, cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Nzeri 2024, mu mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyari kigamije kumuhuza n’abakunzi be, aho yabatangarije ko nyuma yo gukizwa no kwiyemeza gukorera Imana abayeho mu munezero.
Niyokwizera Bosco (Niyo Bosco)
Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi cyane nka Niyo Bosco ni we muhanzi uherutse gufata umwanzuro wo kwegurira Imana ibye akabigaragariza no mu nganzo.
Abinyujije mu kiganiro yakoreye kuri Radio Rwanda tariki 24 Werurwe 2024, Niyo Bosco yavuze ko ahagaritse indirimbo zisanzwe, akaba agiye kujya aririmba indirimbo z’Imana.
Uyu muhanzi yavuze ko Imana yamukoreye ibyiza byinshi ku buryo kuyiririmbira ari kimwe mu byo yakora kugira ngo ayishimire ibyo yamugejejeho.
Nubwo aba bose bakunzwe mu byo bakoraga mbere, ariko kandi naho bagaragarije ko bahinduye ibitekerezo, ubuhanga bwabo ntibwashidikanyijweho nubwo hari abatarishimiye imyanzuro bafashe.