Dominican Republic: Abantu 98 bapfiriye mu kabyiniro abarenga 100 barakomereka

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Dominican bwatangaje ko igisenge cyo mu kabyiniro cyagwiriye abantu bari bakarimo 98 barapfa, abarenga 150 barakomereka.
Iyo mpanuka yo mu kabyiniro ko mu Murwa Mukuru Santo Domingo, yahitanye Guverineri w’intara n’umukinnyi wa Baseball, Octavio Dotel wapfiriye mu nzira ajyanwa mu bitaro.
Ibyo byabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri mu gitaramo cy’umuhanzi uzwi cyane witwa ‘Rubby Pérez’ na we uri mu bahitanywe n’iyo mpanuka nk’uko byatangajwe n’ureberera inyungu ze mu by’ubuhanzi (Manager).
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa byihutirwa muri iki gihugu, Juan Manuel Mendez yavuze ko umubare w’abapfuye ugeze kuri 98, ariko hari icyizere ko bamwe mu bagwiriwe n’igisenge bagishakishwa bashobora gusangwa ari bazima.
Mendez yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje nubwo umubare w’abari mu kabyiniro ka ‘Jet Set’ utaramenyekana neza.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko igisenge cyagwiriye ibyamamare bitandukanye ndetse n’Abanyepolitiki, abakinnyi n’abandi bakomeye.
Bivugwa ko umubare w’abari mu kabyiniro igihe impanuka yabaga uri hagati y’abantu 500 na 1 000.
