Djibouti: Abantu 45 bapfuye abandi baburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira, (International Organisation for Migaration, IOM), ryatangaje ko abantu 45 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’,ubwato bubiri bwari butwaye impunzi n’abimukira baturutse muri Afurika bwarohamye ku nkombe z’inyanja itukura ku give cya Djibouti.

Ejo ku wa Kabiri IOM yatangaje ko ubwo bwato bwavuye muri Yemen bupakiye abantu 310 mbere yo kurohama mu nyanja Itukura.

Yongeyeho ko bakomeje gukora ibikorwa by’ubutabazi kandi barokoye ubuzima bw’abantu 32 mu gihe abandi bagishakishwa.

Abashinzwe umutekano ku nkombe za Djibouti bo  bavuze ko ibikorwa byo gutabara byahurijwe hamwe uhereye ku ya 01 Ukwakira,  aho abagera ku  115 barokowe  ariko abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Bagize bati: “Turakomeza  gushakisha ababuze no kubungabunga umutekano w’abarokotse.”

Bakomeje bavuga ko   ubwo bwato bwarohamye muri metero 150 gusa uvuye ku mucanga uri hafi y’akarere ka Khor Angar kari  mu Majyaruguru ashyira ’Uburengerazuba bwa Djibouti.

Muri Mata uyu mwaka  abantu 38, barimo abana, barapfuye nyuma yuko ubwato bwabo burohamye ku nkombe za Djibouti ubwo bwanyuraga inzira iri hakurya y’Inyanja Itukura.

Muri Kamena abantu 49 barapfuye barimo Abanyetiyopiya n’Abanyasomaliya nyuma yuko ubwato bwari buhagurutse muri Somalia.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakunda kwambuka baciye inzira y’amazi berekeza mu bihugu nk’Arabiya Sawudite n’ibindi bajya gushakiramo ubuzima, gusa imiryango yita ku Mpunzi n’Abimukira n’Imiryango itabara imbabare yatangaje ko ari inzira zishobora gutera akaga ku Isi.

Mu 2023, IOM yabaruye abagera ku 400.000 baciye muri izo nzira aho abagera kuri 700 bapfuye, abandi baburirwa irengero.

Abo baje biyongera ku bandi 1000 baburiwe irengero kuva mu mwaka wa 2014.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE