DJ Cuppy ntiyakundana n’umuntu utuma yiyoberanya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuvanzi w’imiziki uri mu bakunzwe muri Nigeria, Florence Otedola uzwi nka DJ Cuppy, yatangaje ko atakundana n’umuntu mu gihe uwo mubano umusaba kwiyoberanya ntagaragaze we wa nyawe.

Dj Cuppy kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atakwihanganira kuguma ahantu hatuma abaho ubuzima butari ubwe.

Yanditse ati: “Ntabwo naguma mu bantu, ahantu cyangwa mu rukundo runsaba kubaho ubuzima butari ubwanjye si mbe njye wa nyawe.”

Mu biganiro bitandukanye DJ Cuppy akunze kugaruka ku byo yifuza ku musore wakwifuza ko bakundana akanakunda gutangaza ko yifuza kubona umukunzi.

Ibi Dj Cuppy abigarutseho nyuma y’uko muri Nyakanga 2023, yatandukanye n’umusore w’Umwongereza bakundanaga Ryan Taylor uzwi cyane mu mukino wo gutera amakofe.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE