Diogo Jota n’umuvandimwe we basezeweho bwa nyuma

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Uwari rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota n’umuvandimwe André Silva baherutse kwitaba Imana baguye mu mpanuka y’imodoka, basezeweho bwa nyuma.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Gondomar muri Portugal witabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Abo bavandimwe bombi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi y’i Zamora mu Majyaruguru ashyira uburenganzuba bwa Espagne ku wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025.

Polisi ya Espagne yahise ikora iperereza ku cyateye impanuka. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ipine ry’imodoka barimo ryangiritse ubwo bagerageza kunyura ku modoka bari mu cyerekezo kimwe.

Abakinnyi batandukanye barimo abakinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal bifatanyije n’umuryango we mu guherekeza bwa nyuma Jota na murumuna we.

Mu rwego rwo guha agaciro Diogo Jota, Liverpool yakiniraga yatangaje ko yabitse burundu nimero 20 yambaraga.

Iyi kipe kandi yatangaje ko izakomeza gutanga umushahara we mu myaka 2 yari asigaranye ku muryango we.

Darwin Núñez ukinira Liverpool na we yatabaye
Kapiteni wa Manchester United Bruno Fernandes bakinanye mu Ikipe y’igihugu na we yaje kumusezeraho bwa nyuma
Andrew Robertson bakinanaga muri Liverpool na we yaje ku itabaro
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE