DIGP Sano yasabye urubyiruko kwirinda ubwomanzi niba rushaka kubaho neza
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yasabye urubyiruko kwirinda ubwomanzi, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangiza, ahubwo bagaharanira kugira ubuzima bwiza no kwitegura inshingano zo kubaka igihugu. DIGP Sano yabigarutseho mu biganiraniro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, aho yagaragaje ko iterambere ry’Isi rijyana n’ibishuko bishya bishobora kuyobya urubyiruko, mu gihe bidafashweho ingamba zo kubikumira.
Yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bafite, bakirinda ibikorwa bidafite umumaro bishobora kubangiza no kubatesha umurongo. Yagize ati: “Aho Isi igeze hari byinshi byaduka, birimo ibyiza n’ibibi. Hari ibyangiza urubyiruko, aho hari abaretse gukora ibifite umumaro bakajya mu biyobya ubwenge bwabo. Urubyiruko turabasaba kwirinda ubwomanzi, mukirinda ibiyobyabwenge, mukaba abantu babayeho neza.”
DIGP Sano yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi ari rwo ruzaba rufite inshingano zo kuyobora no guteza imbere igihugu mu gihe kiri imbere, bityo ko kururinda ibyangiza ubuzima n’imitekerereze ari inshingano ya buri wese.
Ati: “Ibi byose mubona igihugu kigeraho, ababikora n’abari mu nzego zitandukanye bose babanje kuba abana, barakura baba urubyiruko, bagera aho bageze. U Rwanda rwo mu myaka iri imbere ni urw’abari muri iyi myaka y’urubyiruko.” Yakomeje ati: “Twifuza ko u Rwanda ruzasigara mu maboko mazima, ari yo mpamvu dusaba umusanzu wa buri wese mu gutegura urubyiruko ruzima rutanga icyizere.”
Urubyiruko rushima ingamba zo kururinda ibirwangiza
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko impanuro bahawe zibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite mu kubaka igihugu no kwirinda ibikorwa bishobora kubangiza. Murebwayire Janiffer yavuze ko inama z’abayobozi zifasha urubyiruko gutekereza ku hazaza habo no kwirinda ingeso zishobora kubatesha umurongo.
Yagize ati: “Dushima uburyo inzego zitandukanye zita ku rubyiruko n’inama baduha. Impanuro z’umuyobozi muri Polisi ni ingirakamaro kuri njye na bagenzi banjye, kuko zitwibutsa ko hari igihe mu minsi iri imbere ari njye uzaba nyoboye urwego runaka, aho binsaba kuba mfite ubuzima buzira umuze.”
Yongeyeho ati: “Biransaba kwirinda ibyakwangiza imitekerereze yanjye, birimo uburara, inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Nkangura Dan na we yavuze ko usibye guhabwa inyigisho, kuba Leta ifata ingamba zo gukumira ibikorwa bishobora gushora urubyiruko mu ngeso mbi ari ingenzi.
Ati: “Akenshi urubyiruko rurabwirwa rukagirwa inama kandi turabyumva, nubwo hari abashobora kuva ku murongo. Mu byo dushima ni uko, uretse uburyo bwo kwigishwa, Leta inashishoza ikabona ibishobora kutubera ibigusha ikabikuraho, nk’izi nzoga zitujuje ubuziranenge, amazu akorerwamo ibikorwa bishobora kurarura urubyiruko n’ibindi.”
Yavuze ko izo ngamba zunganira inyigisho zihabwa urubyiruko, bityo bikarufasha kwirinda ibishuko no kwitegura inshingano zo kubaka igihugu.
Ati: “Izi ngamba zose zifasha kubungabunga urubyiruko, ku buryo na za nyigisho duhabwa tutagira byinshi bizidukamuramo. Nasoza nsaba bagenzi banjye kwitegura kubaka igihugu cy’ejo hazaza, nk’uko twabyibukijwe ko ari inshingano zacu.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka karere, Katurebe Moses, yavuze ko mu ngamba zashyizweho harimo kwegera urubyiruko no kuruhugurira gukora imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere.
Yavuze ko imwe muri iyo mishinga yibanda ku bukorikori, mu gihe abandi benshi bari kwinjira mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwa avuga ko biri mu bifite amahirwe yo guteza imbere ishoramari muri aka karere. Katurebe yavuze ko guteza imbere imishinga y’urubyiruko ari bumwe mu buryo bwo kurufasha kubona icyo rukora no kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora kurwangiriza ubuzima n’ahazaza.
