Diaspora: Hari abavutse ku bajenosideri basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) itewe inkeke n’uko urubyaro rw’abahunze u Rwanda nyuma yo kuruhekura muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwijandika mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza urwango rushingiye ku moko.

Impuguke mu bumenyi ku mateka ya Jenoside zigaragaza ko ngengabitekerezo ya Jenoside ari ibitekerezo bihuriweho birangwa n’imyitwarire, imvugo inyandiko ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kurimbura cyangwa gushishikariza abandi kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko, Akarere, ibara ry’uruhu, imyizerere n’imyemerere n’ibindi.

Mu gihe mu gihugu imbere ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanyutse ku buryo bugaragara, hanze y’u Rwanda imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside biracyagaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izikoreshwa n’ababa mu bihugu bitandukanye bahuje imyumvire yuzuye urwango n’amacakubiri.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko igiteye inkeke kurushaho ari uko bimwe mu bihugu by’amahanga bikingira ikibaba abantu bahembera urwango n’amacakubiri.

Nk’uko byatangajwe na The East African, bamwe mu bana bavutse ku babyeyi bahungiye mu mahanga nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafatanya n’abagihari bahunze ubutabera  mu gushinga ibitangazamakuru bakorera kuri murandasi (internet) bibafasha gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yatanze urugero rw’Umunyarwanda uba mu Bubiligi witwa Gaspard Musabyimana wafunguye radiyo ikorera kuri murandasi, aho atangaza ubutumwa bwuzuye ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr. Bizimana ati: “Ni gute umuntu nk’uwo aba akiriyo [mu Bubiligi]? Ikibabaje kurushaho ni uko agifite abayoboke bamwumva bari mu gihugu ndetse bakamuha amakuru.”

Avuga ko nyuma y’imyaka 29 ishize, abana ba bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusunika umugambi wo kwimakaza urwango, hakaba hari n’abashinze ihuriro bise Jambo ASBL ridahwema gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahanini ryifashishije imbuga nkoranyambaga.

Placide Kayumba washinze akaba na Perezida wa Jambo ASBL ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe imyaka 25 mu 2010, nyuma yo guhamwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ntawukuriryayo avugwaho kuba ari we wayoboye ibitero byakoze Jenoside ku musozi wa Kabuye aho Abatsi barenga 30,000 biciwe.

Liliane Bahufite, na we ni umunyamategeko akaba n’umwe mu banyamuryango ba Jambo ASBL. Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite wari Umuvugizi wa EX-FAR nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zari zarahungiye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Hari n’izindi ngero z’abavutse ku bajenosideri bakomeje guhembera urwango, aho bamwe biyita n’amazina atabaho kugira ngo bakomeze kuyobya uburari ku mbuga nkoranyambaga ari n ako bakwirakwizwa urwango.

Bamwe mu bakataje mu gukwirakwiza urwango n’amacakubiri bifashishije imbuga nkoranyambaga

Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kwima amatwi abahembera urwangano, ndetse bakarushaho kwihugura ku mateka y’ukuri kw’amateka y’u Rwanda kugira ngo batazatwarwa n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Itorero ry’Igihugu mu byacogoje ingengabitekerezo mu Rwanda

MINUBUMWE itangaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanyutse ku buryo bufatika mu Rwanda kubera impamvu zinyuranye zirimo n’inyigisho zitangwa mu Itorero ry’Igihugu.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène agaruka ku mpamvu zinyuranye zateye ibyaha y’ingengabitekerezo ya Jenoside bigabanyuka ku kigero cya 94.7% imbere mu gihugu.

Izo mpinduka zabaye mu igabanyuka ry’ingengabitekerezo ya Jenoside yazitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, cyibanze ku myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana ashimangira ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse buri mwaka bafatanya mu bikorwa byo kwibuka no guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Umubare w’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byaramanutse cyane mu Gihugu. Byagabanyutse ku kigero cya 94.7%. Kuba mu Rwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge byatumye habaho n’igabanyuka ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uretse inyigisho zitangwa mu Itorero ry’Igihugu zagize uruhare rukomeye, indi mpamvu yagize uruhare mu igabanyuka ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburemere bw’ibyaha bisigaye bikorwa ahanini bwagabanyutse kubera imbaraga zashyizwe mu kubirwanya.

Mu myaka yabanje wasangaga haba ubwicanyi, abarokotse Jenoside benshi bagakomeretswa; ariko uyu munsi ngo umubare munini w’ibyaha by’ingengabitekerezo usanga ari ukohereza ubutumwa busesereza cyangwa bukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwoherezwa kuri telefoni cyangwa inyandiko zidasinywe.

Minisitiri Dr. Bizimana yatanze urugero agira ati: “Vuba aha bambwiye umuntu wagiye mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka yandika ku rukuta ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze ibaho. Ubwo ni bwo bwoko bw’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bisigaye. Umuntu abikora yihishe cyangwa akitwikira ijoro kugira ngo yandike ayo magambo, yego ni icyaha cyo guhakana no gupfobya ariko gitandukanye no kwica uwarokotse Jenoside.”

Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibyaha by’ingengabitekerezo byakomeza kugabanyuka muri uwo mujyo, yagize ati: “Icyo Abanyarwanda bashaka ni ukubana mu mahoro kubera ko nta nyungu ushobora kubona muri iyo ngerabitekerezo ya Jenoside, ni ingenzi gukomeza kwigisha abantu no guhana abakora ibyo byaha.”

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu cyumweru cy’Icyunamo, ari ho abapfobya Jenoside n’abayihakana biyongera.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), buri mwaka mu minsi 100 yo kwibuka, abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 bafatwa bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Dr. Bizimana akomeza agira ati: “Ibyo bishimangira ko hakiri byinshi bikeneye gukorwa mu bijyanye no kwigisha uburere mboneragihugu cyane cyane mu bijyanye n’imibanire y’Abanyarwanda hibandwa ku kubatoza kubana mu mahoro.”

MINUBUMWE yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kwitwara neza mu bikotwa byateganyijwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye ku wa Gatanu taliki ya 7 Mata 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE