Diamond Platnumz yahamije ko Mbosso yasezeye muri Wasafi Records

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yahamije ko Mbosso yasezeye mur nzu itunganya imiziki Wasafi Record, nyuma y’ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarayisezeye.

Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi, uzwi nka Mbosso, yinjiye muri Wasafi Records mu 2018 akaba umwe mu bahanzi bitwaye neza muri iyo nzu itunganya imiziki.

Isezera ry’uyu muhanzi muri Wasafi Record ryatangiye guhwihwiswa mu makuru y’imyidagaduro muri Tanzania mu ntangiriro z’iki cy’umweru.

Mu kiganiro Diamond Platnumz yagiranye n’igitangazamakuru kimwe mu bikorera muri icyo gihugu, yahamije ko Mbosso yemerewe kuva muri Wasafi record nta kiguzi asabwe.

Yagize ati: “Twagize ibiganiro byiza na Mbosso byagarutse ku buryo twamufashije mu bikorwa bye bitandukanye kandi twabikemuye neza cyane, byumvikane ntimwongere kubibaza kuko byakemutse neza cyane.”

Yongeraho ati: “Kubera icyubahiro gikomeye, Mbosso yubaha Diamond Platnumz n’abayobozi ba Wasafi Records, Twemereye Mbosso gusohoka muri Wasafi records akaba umuhanzi wigenga kandi turateganya gusinyisha abandi bahanzi icyenda bashya muri 2025.”

Mbosso mu biganiro yakoze yari yerekanye ko yifuza kuva muri Wasafi mu buryo bwiza, yemeza ko nta nzangano zizabaho hagati ye na n’iyo nzu itunganya imiziki yahozemo.

Yagize ati: “Bibaye ngombwa ko mva muri Wasafi, gusa ndifuza ko habaho ibiganiro hagati yanjye na Diamond Platnumz hamwe n’ubuyobozi bwa Wasafi Records ku buryo nzavamo ariko bitanteranyije n’uwo ari we wese.”

Mbosso yiyongereye ku bandi bahanzi batandukanye bavuye muri Wasafi Records mu myaka yashize barimo Harmonize, Rayvanny, Rich Mavoko na Zuchu uherutse gusezeramo.

Harmonize yagombaga kwishyura miliyoni 500 z’Amashiringi ya Tanzania kugira ngo amasezerano ye aseswe, naho Rayvanny yavuyemo yishyuye agera kuri miliyari 1.3 z’Amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu, mu gihe Diamond yatangaje ko Mbosso we nta mafaranga agomba gusabwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Xxx says:
Gashyantare 5, 2025 at 12:03 pm

Ushaka Kuba Umugorewa Dayamondi Arye Gukora Muri Wasafi Dayamondi Akunda Abagore Ninayo Mpamvu Ntamuntu Wumukobwa Uramba Muri Wasafi Ntamukobwa Umarananawe Kabiri Kuko Ibyo Apfa Nabakobwa Nuko Aba Ashakako Baryamana Ubworero Iyubyanze Nawe Urabyumva Kuko Uhitamo Gusezera Kukazike Ngirengo Harinumuhanzi Wo Mugihugu Cya Uganda Wumukobwa Bakoranye Indirimbo Wigeze Kubivuga .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE