Diamond agiye gutaramira muri BK Arena

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka « Diamond Platnumz » yamaze kwemeza igitaramo cye i Kigali « One People Concert » kizabera muri BK Arena.

Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko uyu muhanzi amaze gusinyana amasezerano n’umuyobozi wa East Gold Entertainment yasinyiwe muri Tanzania ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022.

Rwigema Gédeon uyobora East Gold Entertainment yatumiye Diamond ashyira umukono ku masezerano

Mu 2019 ubwo Diamond aheruka i Kigali yasuye BK Arena ataha abarira Abanya-Tanzania ibyo yabonye i Kigali asaba uwari Perezida wabo icyo gihe kububakira inyubako nk’iyi.

Iki gihe Diamond yagize ati : “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

Rwigema Gédeon uyobora East Gold Entertainment yatumiye Diamond i Kigali, yavuze ko nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize umukono ku masezerano noneho nta cyasibya igitaramo cyabo.

Diamond Platnumz asinya amasezerano ashimangira igitaramo cye i Kigali

Ati : “Abafatanyabikorwa bacu baturi hafi, kandi natwe turiteguye! Diamond yamaze gushyira umukono ku masezerano. Igisigaye ni ukwamamaza abantu bakazuzura BK Arena tugakora igitaramo gikomeye cy’amateka mu muziki w’u Rwanda.”

Ni ubwa mbere uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika agiye gutaramira muri BK Arena, inyubako aheruka gusura ku wa 17 Kanama 2019. Icyo gihe yagaragaje inyota afite yo kuzayikoreramo igitaramo.

Nyuma y’imyaka itatu abisabye, East Gold Entertainment ku bufatanye n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol bamaze kwemeranya n’uyu muhanzi, akazataramira abaturarwanda ku wa 23 Ukuboza 2022.

Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byamaze kujya ahagaragara, aho itike ya make yashyizwe ku 5000 Frw gusa.

Ku bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni 30.000 Frw na 15,000 Frw muri VIP, hasi ahegereye urubyiniro ni 10,000Frw, naho ahasanzwe ni 5000 Frw.

Ku bazagurira amatike ku muryango ku munsi w’igitaramo, VVIP izaba ari 40,000 Frw, VIP ni 25,000 Frw, mu myanya yegereye urubyiniro ni 20,000 Frw, mu myanya isanzwe ni 15,000 Frw.

Sosiyete ya East Gold Entertainment yatumiye Diamond ni yo yateguye igitaramo cy’amateka The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022.

Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 15, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE