Depite Mukabunani yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Depite Mukabunani Christine yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe Depite Rutebuka Balinda uturuka mu ishyaka rya PL, yatorewe kuba umuvugizi wungirije.

Mukabunani usanzwe ari Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri watorewe manda y’amezi 6, yasimbuye Nkubana Alphonse, Perezida w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP), wari umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Amatora yabereye mu nama rusange y’iri huriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025.

Depite Mukabunani ni izina rinini muri politiki ni n’umugore uvuga ashize amanga, utanga ibitekerezo by’uko yumva ibintu adaciye ku ruhande.

Ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 2018. Yatangiriye politiki mu Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) kugeza mu 2009, ubwo yarivagamo akajya gutangiza ishyaka rye rya PS Imberakuri.

Incamake ku buzima bwa Depite Mukabunane

Mukabunani ni umubyeyi ufite abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yavukiye i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ahiga amashuri abanza.

Amashuri yisumbuye yayize mu ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes Byimana ryo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho yize indimi n’ubunyamabanga.

Yaje gukomeza kaminuza mu yahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), aho yakurikiranye ibijyanye n’Uburezi by’umwihariko mu Ndimi n’Ubuvanganzo.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters] mu bijyanye n’uburezi, yavanye mu yahoze ari Kaminuza ya Mount Kenya, [ubu ni Mount Kigali].

Avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu bajijutse kandi bafungutse mu mutwe kuko bamushyigikiye we n’abo bavukana bakabashyira mu ishuri.

Arangije amashuri yakoze ubwarimu, kuko yigishije icyongereza mu mashuri yisumbuye arimo iry’i Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

Yanakoze kandi muri MAGERWA i Gikondo mu gihe cy’imyaka icyenda, mbere yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018.

Depite Mukabunani Christine yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE