Davido yahishuye umuntu wamuteye kujyana Televiziyo K24 mu nkiko

Umuhanzi w’injyana ya Afrobeat ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yahishuye ko Se ari we wamugiriye inama yo kujyana mu nkiko televiziyo ya K24 yo mu gihugu cya Kenya, kubera amakuru y’ibihuha yamutangajeho tariki ya 01 Mata 2024, ifatwa nk’iyo kubeshya (Fools Day).
Uyu muhanzi yagaragaje ko we yari yafashe umwanzuro wo kubyihorera, ariko Se umubyara akamubwira ko akwiye kugana mu nkiko kuko bishobora kumwanduriza izina n’ahandi yazajya ajya hose bikamubera inkomyi.
Ati: “Papa yarampamagaye ambaza aho ndi, mubwira ko ndi mu rugo, arambaza ati ibi n’ibiki mbona kuri murandasi, mubwira ko ari ibihuha kuko ari umunsi wo kubeshya, ndetse ko ntari bubitangire ikirego ndi bubireke bikagera aho bigashira.”
[…] arambwira ati oya kuko ushobora gutwara indege mu gihugu icyo ari cyo cyose hanyuma bakazana abashinzwe umutekano kugusaka, nanjye ntekereje nsanga nkwiye kujya mu nkiko tutabikoze byazambera imbogamizi, kandi ntarigeze na rimwe mbona ibiyobyabwenge n’amaso yanjye ni uko nagannye inkiko.”
Nk’uko byatangajwe ku rubuga www.tuko.co.ke/entertainmen ndetse n’inkuru yagaragaye ku ikubitiro kuri Televiziyo yitwa K24 yo muri Kenya, yavugaga ko umuhanzi wo muri Nijeriya Davido yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, ngo yari yafatanywe ibintu bitemewe birimo ibiyobyabwenge mu ndege ye bwite (Private Jet).
Kuri Davido yashimiye anatashya abakunzi be bo muri Kenya, avuga ko yagiranye na bo ibihe byiza, ibyabaye ari akabazo gato k’umuntu umwe.
Ati: “Intashyo ku bantu banjye ba Kenya, umuntu umwe w’inkubaganyi ni we wahisemo gukora urwenya rwo muri Mata, ariko Igihugu, Afurika y’Iburasirazuba turi kubikora neza cyane.”
Ibi byavuzwe nyuma y’igitaramo yari yagiriye muri Kenya mu iserukiramuco ryiswe Raha Festival ryabaye tariki 30-31 Werurwe 2024.
Ku wa 03 Mata 2024 ni bwo uyu muhanzi yandikiye ibaruwa K24, ibasaba ko banyomoza ibihuha bamwanditseho tariki 01 Mata 2024.

