Davido yagizwe Perezida w’Ikigega cy’Imikino cya Osun

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yagizwe Perezida w’Ikigega cy’Imikino cya Leta ya Osun mbere y’uko ataramira i Kigali.
Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Osun mu itangazo nashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo mu ijoro ry’itariki ya Osun ku wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2025, bagaragaza ko bizeye umusanzu we mu iterambere ry’icyo kigega.
Leta ya Osun ni imwe muri nyinshi zitandukanye zigize Nigeria ikaba yifashishije uyu muhanzi mu rwego rwo guteza imbere imikino y’iyo Leta Davido asanzwe avukamo.
Mu gushimangira ayo makuru, Visi Guverineri Kola Adewusi, unashinzwe imikino muri iyo leta, yavuze ko uyu muhanzi watsindiye ibihembo byinshi yakiranye akanyamuneza izi nshingano maze ahita azemera.
Yagize ati: “Imirimo yo kuvugurura sitade ya Osogbo kugira ngo igezwe ku rwego mpuzamahanga izarangira vuba.
Turanategura gushinga Komisiyo y’Imikino ya Osun, izaba ari yo ishinzwe guteza imbere imikino no gushyira mu bikorwa politiki zayo.”
Yakomeje asobanura ko iki Kigega gishya cy’Imikino, kizafasha gukurura ishoramari n’ubufasha buturutse ku bakunda siporo n’abagiraneza baturutse imbere n’inyuma y’igihugu, hagamijwe gutanga inkunga ihamye y’imikino.
Ati: “Davido yagizwe Perezida w’ikigega cy’imikini cya Osun sport trust fund, kuba Davido yinjiyemo bizakurura inkunga nini izagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imikino muri Osun,”
Ibi byongeye gushimangira uruhare rw’iyo Leta mu muhigo wayo wo guteza imbere siporo nk’umusingi ukomeye w’iterambere ry’urubyiruko no guteza imbere ubufatanye mu muryango.
Abigarukaho ku mbuga nkoranyambaga Davido yanditse ati :” Mureke tujye mu kazi bantu nanjye.”
Uru rwego Davido aruguyeho nyuma y’igihe gito ashyizwe mu muryango utegura irushanwa n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards (Recording academy)
Davido ahawe Kandi izi nshingano mu gihe yitegura gutaramira i Kigali Ku wa 05 Ukuboza 2025.
