Davido na Israel DMW bararebana ay’ingwe bapfa indirimbo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umubano wa Davido na Israel DMW wari usanzwe ari inshuti y’akadasohoka akaba yari anashinzwe ibyo gutegura ibitaramo bye n’ingendo zo hirya no hino ku Isi wajemo agatotsi bitewe n’uko ngo Israel yasangije abamukurikira indirimbo ya Davido yari itarasohoka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, Davido yagaragaje ko iyo ndirimbo yahereye kera abuza Israel DMW kuyicuranga none bikaba byarangiye anayishyize ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Israel yanyangirije ndirimbo. Yakundaga kuyicuranga kenshi. Namusabye kutazongera kuyicuranga, ahita ayishyira ku mbuga nkoranyambaga. Nabonye amashusho ye ari kubyinana n’igitambaro, yishimira iyo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga.”

Uwo muhanzi akomeza avuga ko byamwiciye gahunda kuko byatumye akura iyo ndirimbo mu zigize Alubumu ye kandi byamubabaje kuko ngo bimugaragariza ko yamusuzuguye cyane ko yahoraga abimubuza.

Davido avuze ibi nyuma y’uko Tariki 3 Nyakanga 2024, ari bwo Israel yasakaje amashusho abyina indirimbo yitwa ‘He’s Very Childish’ bivugwa ko ayo mashusho yari agamije gucyurira uwahoze ari umugore we, Sheila Courage, uherutse gutangaza amabanga y’urugo rwabo akavuga ko aticuza isenyuka ry’urushako rwabo ndetse ko ibyabaye byamugizeho ingaruka.

Nubwo ari uko bimeze ariko Davido ntiyigeze agaragaza ko ibyabaye hari ingaruka biri bugire ku mikoranire yabo yari imaze igihe kitari gito.

Israel DMW ashinzwe gutegura ingendo za Davido, guhuza gahunda z’ibitaramo, kwita ku mitunganyirize y’urugendo n’ibikoresho, ndetse akaba n’umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi, yatangiye gukorana na Davido mu 2019. Bakaba bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bakorana.

Isreal DMW yatangiye gukorana na Davido mu 2019
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 15, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE