David Lutalo yatangaje uko gutwika amakara byamufashije gukora indirimbo ye ya mbere

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda, David Lutalo, yatangaje ko mbere y’uko aba icyamamare yacuruzaga amakara, ariho yakuye amafaranga yamufashije mu gukora indirimbo ye ya mbere.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda, ahishura ko ari inzobere mu gutwika amakara kuko ari byo yakoraga mbere yo kwinjira mu muziki.
Ati: “Nari umuhanga cyane mu gutwika amakara, kandi n’ubu ndacyabyibuka mbikoze nabikora neza cyane, waba wibeshye uvuze ko mvuye aho ndi ubu nabura icyo kurya, ndi umuhinzi mwiza kandi no kubaka mbiziho gato.”
Uyu muhanzi avuga ko iyo mirimo itandukanye yagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki we kuko yakoresheje amafaranga yakuye mu gutwika amakara kugira ngo atunganye indirimbo ze yabanjirijeho.
Lutalo avuga ko yakuze akunda umuziki kuko yatangiye gufata indirimbo ze bwite kuri kasete akiri muto, nyuma yaje kumva aruhutse ubwo yahuraga n’umuhanzi witwa Mc Eddy akamwumvisha indirimbo ze, Mc Eddy akishimira impano yihariye ya David Lutalo.
Uko kumwishimira byatumye Mc Eddy amuhuza na Moses Ssempereza ufite inzu itunganya umuziki yitwa Mozart Studios, mu gihe sitidiyo yishyuzaga amashiringi 120.000 kuri buri ndirimbo, Ssempereza, yagabanyirije Lutalo kuri buri ndirimbo yishyura igice cy’ayo yagombaga kwishyura kubera ubushobozi yamubonyemo.
David Lutalo azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ai mukama, Ngondera, Nkwale, Love Commissioner yakoranye na Rema Namakula, Byonkola n’izindi.