David Lappartient yatorewe kuyobora UCI ku nshuro ya gatatu

Umufaransa, David Lappartient, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu myaka ine iri imbere.
Ni mu matora yabereye mu Nama ya 194 ya UCI yabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025.
Amategeko shingiro ya UCI ku ngingo ya 41, mu gika cyayo cya gatatu: “Iyo hari umukandia umwe ku mwanya cyangwa hari abakandida benshi bangana n’imyanya, amatora aba nta gutanga amajwi kubayeho.”
Ni ku bw’iyo ngingo, David Lappartient yemejwe nka Perezida wa UCI kugeza mu 2029.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Lappartient yashimiye abamugiriye icyizere, yizeze gukomeza guteza imbere umukino w’amagare.
Ati: “Nishimiye kongera gutorerwa kuba Perezida wa UCI manda ya gatatu! Ndashimira icyizere cyanyu kandi nishimiye gukomeza guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi hose.”
Lappartient w’imyaka 52 ayobora UCI kuva mu 2017, aho yahigitse Brian Cookson wayoboraga iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare. Yongeye gutorwa mu 2021, ubwo yari umukandida rukumbi.
Inteko Rusange ya UCI yabereye i Kigali yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu byinshi (132), nyuma y’iyabereye i Glasgow muri Ecosse yitabiriwe n’ibihugu 151 mu 2023.

