David Bayingana yize amategeko yisanga mu itangazamakuru

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umunyamakuru David Bayingana wamamaye cyane mu nkuru z’imikino ariko kandi akanamenyekana cyane nk’umwe mu babaye abajyanama b’abahanzi batandukanye, yasobanuye uko yisanze mu itangazamakuru kandi yarize amategeko.

Yubatse izina cyane mu itangazamakuru by’umwihariko mu makuru y’imikino n’imyidagaduro, avuga ko byatangiye ubwo yigaga muri Kaminuza mu 2005, icyo gihe akaba yarigaga amategeko.

Yagize ati: “Muri Kaminuza nta mahitamo menshi yari ahari, njye nifuzaga kwiga International Relations,  ngezeyo bambwira ko batayifite, ndavuga nti reka nige Mass communication, nsanga nayo ntayahabaga, icyari hafi ryari itangazamakuru, kandi nabwo buri mwaka bakiraga abanyeshuri 15 gusa baje kuryiga, kandi na bo babanzaga gukora ikizamini.”

[…] Njye icyatumye mpitamo amategeko ntabwo imibare yanjye ari myinshi, narebye isomo ritarimo imibare, nyuma yo kubura ibindi ndavuga nti aho kurwana n’imibare narwana n’ururimi, maze kwiga nazaniye ababyeyi impapuro n’uko nkomeza ibyanjye, ntabwo nifuzaga gukora ibijyanye n’amategeko, gusa yandinze byinshi.”

Bayingana avuga ko nubwo yamenyekanye cyane mu makuru y’imikino, ariko mu 2009 yatangiye gufasha abahanzi batandukanye ahera kuri Riderman na bagenzi be bafatanya gushaka izina Inshuti z’ikirere.

Ati: “Ririya zina ryari rishingiye ku nshuti zari zirimo K8 Kavuyo, Riderman, The Ben, Lil Ngabo, Tom Close, ni bo bari Inshuti z’ikirere, ni na ryo tsinda ryari riri aho ngaho risa n’irikomeye mbere gato y’uko Tuff Gang igira imbaraga. Njyewe na Alex Muyoboke twabafashaga mu bintu byabo.”

Uretse kuba umujyanama w’abahanzi, Bayingana yemeje ko yigeze kubaho umuvanzi w’imizimi (Dj) igihe kinini, kandi ashimira cyane Dj Bisoso wamwigishije kuvanga imiziki.

Avuga ko icyo gihe yiganye n’abarimo Dj Anitha Pendo, Dj Mupenzi, Dj Marnaud n’abandi. 

Ati: “Dj Bisoso ni uwo gushimira kuko yigishije benshi.”

Ngo bwa mbere yumva ijambo ‘Launch’, yaryumvanye Alex Muyoboke ubwo yamubwiraga ngo tugiye gukora Launch ya Tom Close, ari nabwo bateguraga igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Tom Close, nubwo we atakundaga kugaragara, ahubwo yatangaga ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa.

Uretse Inshuti z‘ikirere,  Bayingana avuga ko yanakoranye cyane n’abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Meddy n’abandi.

Uyu munyamakuru yishimira ko hari abanyamakuru yaciriye inzira bisanga muri uwo mwuga, ndetse n’uyu munsi iyo abumvise aterwa ishema na bo.

Zimwe mu nama Bayigana agira abakiri bato bakeneye gutera imbere, ni uko ibica intege bitabura, ariko bagomba gukunda ibyo bakora, guhozaho no kutemera gucika intege.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE