Daudi Mugema yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi w’umugande Mugema Daudi yasanzwe mu cyumba cya hoteli yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wo muri Uganda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, muri hoteli iherereye ahitwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda.

Byemejwe n’umuyobozi bwa Gulu ko Mugema yitabye Imana mu ijoro ry’itariki ya 23 Kamena 2025, iperereza ry’icyamwishe rikaba rikomeje.

Mugema yari asanzwe arwaye kanseri bikavugwa ko ubwo burwayi bwemejwe n’ibitaro bya Mulago, aho yahise ahabwa inkunga yo kujya kwivuriza muri Turukiya.

Amakuru avuga ko Mugema yari yagiye mu mujyi wa Gulu kureba Gen Salim Saleh wari usanzwe amutera inkunga mu bijyanye no kwivuza.

Mugema Daudi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mpayo Chance, Katonda wabanaku, Commander n’izindi.

Umuhanzi w’umugande Mugema Daudi basanze yitabye Imana ubwo yari muri hoteli
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE