Dani Alves yatanze ingwate ya miliyoni 1 y’Amayero  isimbura igifungo yahawe

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain, yatanze ingwate ya miliyoni imwe y’Amayero (€) nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Werurwe 2024 ni bwo urukiko rwo muri Espagne rwafashe umwanzuro wo kurekura Dani Alves yishyuye ingwate ingana na miliyoni 1 y’Amayero  agatanga pasiporo ye mu gihe agitegereje ubujurire ku gihano yahamijwe cyo gufata ku ngufu umugore mu mujyi wa Barcelona.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Dani Alves w’imyaka 40 yakatiwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma y’aho Inteko iburanisha igaragaje ubuhamya bwatanzwe n’uwahohotewe, ndetse yerekana ko uwatanze ikirego yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato. 

Uwunganira Alves mu mategeko ndetse n’umushinjacyaha wa Leta bajuririye icyo gihano, abamwunganira barasaba ko yagirwa umwere, mu gihe umushinjacyaha we yifuza ko igihano cye cy’igifungo cyiyongera kugeza ku myaka icyenda.

Dani Alves agomba kwitaba urukiko buri cyumweru kugeza igihano cye kirangiye.

Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Uyu mugabo kandi ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu ya Brésil.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE