Dangote ntakiri umuherwe wa mbere muri Afurika, Elon Mask ni uwa mbere ku Isi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umunyafurika y’Epfo akaba Umunyemari n’Umumiliyarideri Johann Rupert yasimbuye umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria, ku mwanya w’umuherwe wa mbere kurusha abandi ku Mugabane w’Afurika mu gihe ku rwego rw’Isi ukize kurusha abandi ari Elon Mask wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Byagarajwe mu cyegeranyo ‘Boolmberg Billionaire Index’ cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, gikorwa n’ikigo Bloomberg.

BBC itangaza ko Rupert afite isoko rikomeje ryo kumurika imideli n’ibindi biyishamikiyeho hakiyongeraho n’ubundi bucuruzi akorera muri Afurika y’Epfo mwinjira amadolari menshi.

Kuri ubu Rupert afite umutungo wavuye ku gaciro ka miliyari 1.9 z’Amadolari y’Amerika ukaba ugeze kuri miliyari 14.3 z’amadolari y’Amerika, bimushyira ku mwanya wa 147 ku rwego rw’Isi akaba ari  imbere ho imyanya 12 umuherwe Dangote ufite umutungo wa miliyari  13.4 z’amadolari y’Amerika.

BBC itangaza ko ugusubira hasi k’ubutunzi bwa Dangote kwatewe n’ibibazo by’ubukungu byibasiye igihugu cye cya Nigeria dore ko ibikorwa bye ari ho byiganje cyane.

Kuva Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yajya ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2023, yashyizeho gahunda nyinshi zo kuvugurura ubukungu bwa Nigeria ariko iki gihugu kizwiho kugira abaturage benshi ku mugabane w’Afurika, cyagize ibiciro cy’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye bya hato na hato bituma ubukungu bwa Nigeria busubira hasi ku rugero rwa 30%.

Ni mu gihe Dangote wari umaze igihe ari umukire wa mbere muri Afurika yatangaje ko ibyo atunze byose bibarizwa muri Nigeria ku ivuko rye.

Ugutakaza agaciro kw’ifarangara rya Nigeria (Naira) byakomye mu nkokora ubutunzi bwa Dangote.

Dangote w’imyaka 66 ni rwiyemezamirimo w’umuherwe ufite inganda zikora sima n’isukari. Mu mwaka ushize akaba yaranafunguye uruganda rutunganye peteroli mu Mujyi wa Lagos w’icyo gihugu.

Ikigo cy’ubucuruzi Dangote Group kandi cyigowe n’ikererwa ryo gutunganya ibyo gikora ndetse no kubigeza kubabigura biracyari ingorabahizi nk’uko byagaragaye mu mezi ashize.

Dangote muri Mutarama 2024, Ikinyamakuru Fobes Magazine cyashyize Dangote ku mwanya w’umuherwe wa mbere muri Afurika, ku nshuro ya 13 yikurikiranya buri mwaka, nubwo igihugu cye kigowe n’ibibazo by’ubukungu.

Icyakora kuri ubu urutonde rwakozwe na Bloomberg rwashyize Dangote ku mwanya wa kabiri no ku mwanya wa 159 ku Isi.

Ubwiyongere bw’umutungo wa Rupert bwatewe n’ibikorwa bikomeye mu bucuruzi bw’ibicuruzwa by’ubwiza arimo gushyiramo imbaraga muri iki gihe.

Bloomberg ivuga ko kandi ubucuruzi bwa Rupert bwongewe n’uko anafite kompanyi z’ubucuruzi zirimo Richemont y’Abasuwisi n’indi yitwa Remgro zicuruza imodoka muri Afurika y’Epfo aho zifite ibigo by’ubucuruzi birenga 30.

Nicky Oppenheimer, undi muherwe wo muri Afurika y’Epfo, yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu baherwe muri Afurika, afite umutungo wa miliyari 11.3 z’amadolari y’Amerika, akurikirwa na Nassef Sawiris, umucuruzi wo mu Misiri, ufite umutungo wa miliyari 9.48 z’amadolari y’Amerika.

Umushoramari wo muri Afurika y’Epfo Natie Kirsh yarangije urutonde rw’abaherwe batanu ba mbere muri Afurika akaba afite umutungo wa miliyari 9.22 z’Amadolari y’Amerika.

Ku rwego rw’Isi, Umuherwe uza ku mwanya wa mbere ni Elon Musk ugite agaciro ka miliyari 236 Amadolari y’Amerika, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) akaba akora ubucuruzi mu by’ikoranabuhanga ni na we nyir’urubuga rwa X (rwahoze ari twitter).

Kimwe na Forbes, urutonde rwa Bloomberg rukurikirana impinduka za buri munsi ku mutungo w’abantu bakize ku Isi.

Urutonde rugagaza umuntu ukize cyane muri Afrika kurusha abandi rashobora gukomeza guhindagurika kubera imiterere y’isoko ihindagurika kandi ubucuruzi bukaba bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE