Cyusa Ibrahim yahishuye impamvu yo kwitirira album indirimbo ‘Muvumwamata’  

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’injyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yagaragaje ko impamvu yiyitiriye Album indirimbo yise ‘Muvumwamata’ aherutse gushyira ahagaragara, ifite byinshi isobanuye mu buzima bwe.

Cyusa avuga ko iyi ndirimbo ifite byinshi isobanuye mu buzima bwe kuko ifite aho ihuriye n’igisobanuro cy’inganzo ye.

Mu kiganiro cyihariye na Imvaho Nshya, uyu muhanzi yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye kuyitirira Album ye yagira ngo ayiture nyirakuru wamwinjije mu buhanzi.

Yagize ati: “Impamvu iyi ndirimbo nayitiriye Album, ni indirimbo natuye nyogokuru, kuko ari we wanyinjije mu buhanzi, ni uburyo bwo kuyimutura, ni yo mpamvu nayise ‘Muvumwamata’ ni nk’igisingizo namuhaye.”

Cyusa avuga ko ateganya gushyira ahagaragara iyo Album nyuma yo gushyira hanze indirimbo zose ziyigize.

Ati: “Album yararangiye, gusa igituma ntarayishyira hanze ni uko nkeneye kubanza kubaha indirimbo ziyigize zose, ku buryo nzayibamurikira muzizi, ikindi kandi sinabaha indirimbo zose icyarimwe kuko hari izitategwa amatwi.”

Muri iyo ndirimbo Cyusa yifashishije nyirakuru mu ifatwa ry’amashusho yayo kuko ari n’iyo yamuhimbiye.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo zose ziyigize nizimara kugera ahagaragara, ari bwo azakora igitaramo kitari kinini akayimurika mu buryo bwa Live.

Album ‘Muvumwamata’ ni Album ya kabiri yabanjirijwe n’iya mbere yise ‘Migabo’ yatuye Umukuru w’Igihugu akayimurika mu 2012.

Cyusa ari kumwe na Nyirakuru yitiriye indirimbo Muvumwamata
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE