Cyrstal Palace yatsinze Liverpool yegukanye igikombe cya Community Shield

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 10, 2025
  • Hashize iminsi 3
Image

Cyrstal Palace ni yo yegukanye Igikombe cya Community Shield 2025 nyuma yo gutsinda Liverpool kuri penaliti 3-2. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu mukino wabereye i Wembey kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025.

Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.

Liverpool yatwaye Shampiyona ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota 4 yafunguye izamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu mushya wayo, Hugo Ekitike ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ku mupira mwiza yahawe na Florian Wirtz.

Nyuma yo gutsindwa igitego Cyrstal Palace yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 17, Kapiteni wa Liverpool Virgil Van Dijk yakoreye ikosa Ismail Sarr, umusifuzi yemeza Penaliti.

Iyo Penaliti yinjijwe neza na Rutahizamu Jean- Philippe Mateta, amakipe anganya igitego 1-1.

Ku munota 21, Liverpool yatsinze icya kabiri cyinjijwe na Jeremie Frimpong ku mupira yateye ari mu rubuga rw’amahina umuzamu Dean Henderson ananirwa kuwukuramo ujya mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Liverpool yatsinze Cyrstal Palace ibitego 2-1.

Cyrstal palace yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ishaka igitego cyo kwishyura ndetse itangira kuyirusha gukina n’ubwo itabyazaga uburyo amahirwe yabonaga.

Nta kanya kashize ku munota wa 78, Cyrstal Palace yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura gitsinzwe na Ismaila Sarr ku mupira yahawe na Adam Wharton ahita aroba umunyezamu Allison Beck.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, bituma bajya muri penaliti.

Mohammed Salah, Alexis Mac Allister na Harvey Elliott ba Liverpool bazihushije mu gihe Eberechi Eze na Borna Sosa ari bo batsinze ku ruhande rwa Cyrstal Palace bituma ihita inatwara igikombe kuri penaliti 3-2.

Izi ni intangiriro nziza ku mwaka w’imikino wa 2025/26 kuri Cyrstal Palace kuko yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka.

Hugo Ekitike yishimira igitego cya mbere yatsindiye Liverpool kuva yayigeramo muri iyi mpeshyi
Jean- Phillipe Mateta yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Cyrstal Palace
Cyrstal Palace yitwaye neza itangira neza umwaka w’imikino
Eberchi Eze ahanganiye umupira na Jeremie Frimpong
Jeremie Frimpong yashimira igitego cya mbere yatsindiye Liverpool kuva yayigeramo muri iyi mpeshyi
Dean Henderson yakuyemo penaliti ya Alexis Mac Allister na Havery Ellliott
Igikombe cya Community Shield gikinwa n’amakipe yitwaye neza muri FA Cup na Premier League
Cyrstal Palace yegukanye igikombe cya Community Shield ku nshuro ya mbere mu mateka yayo
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 10, 2025
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE