Cuba: Minisitiri yegujwe ashinjwa gushinyagurira abasabiriza

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo muri Cuba, Marta Elena Feitó Cabrera, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvuga ko nta bantu basabiriza baba muri icyo gihugu ahubwo babikora nkana bagamije kubona amafaranga batavunikiye.

BBC yatangaje ko ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro z’iki Cyumweru,  Marta yahakanye ko hari abarya ibyajugunywe mu ngarane  ahubwo biyoberanya ngo bagirirwe impuhwe bahabwe iby’ubusa.

Ayo magambo ye yakuruye impaka muri rubanda ndetse atuma Perezida icyo gihugu Miguel Díaz-Canel abigarukaho, nyuma aza guhita yegura ku mirimo ye.

Perezida Miguel Díaz-Canel nubwo atigeze avuga mu izina abo anenga ariko yavuze ko abayobozi badakwiye gusuzugura abaturage cyangwa ngo bitandukanye n’ukuri kw’imibereho yabo.

Minisitiri Marta yavuze ko abantu bagaragara mu myanda ari abinjiye muri ako kazi ngo bayitunganye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibyo byatumye Minisitiri anengwa ku mugaragaro nubwo ari ibintu bidakunze kubaho muri Cuba, kandi imyigaragambyo igamije kunenga ubutegetsi ntiyemewe n’amategeko ndetse umuntu ushobora gutanga ibitekerezo bitavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora gufungwa.

Ubukene n’ibura ry’ibiribwa bikomeje gufata indi ntera muri Cuba ndetse icyo gihugu gikomeje guhangana n’icyuho gikabije cy’ubukungu.

Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ubushomeri, guhenda kw’ibikomoka kuri peteroli nabyo bikomeje kurushaho kwiyongera muri icyo gihugu ndetse abantu basabiriza n’abarara ku mihanda barushaho kuba benshi.

Minisitiri Cuba yegujwe nyuma yo kuvuga ko abarya ibyajugunywe ari ibyo baba bigira
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE