Cricket: Irushanwa ryo Kwibuka rizitabirwa n’amakipe 8

Kuva taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu cyiciro cy’abagore “Kwibuka Women’s T20 Tournament 2022”aho rizitabirwa n’amakipe 8.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale avuga ko mbere byari biteganyijwe ko hazitabira amakipe 11 ariko 3 ari yo Sierra Leone, Zimbabwe na Ghana ntiyemeje bwa nyuma ko azitabira akurwa ku rutonde.
Kuri ubu amakipe bitegayijwe ko azitabira ni u Rwanda ruzakira irushanwa, Kenya, Uganda, Tanzania, Botswana, Nigeria, Brazil n’u Budage.
Amakipe azaturuka hanze biteganyijwe ko azagera mu Rwanda taliki 07 Kamena 2022 hanyuma taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022 habe irushanwa.
Perezida wa RCA, Musaale avuga ko ikipe y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo Kwibuka yitabiriye irushanwa muri Nigeria kuva taliki 28 Werurwe kugeza 03 Mata 2022 ikitwara neza ikegukana igikombe.

Kuri ubu iyi kipe imaze iminsi ikora imyitozo ariko abakinnyi bataha, bikaba biteganyijwe ko muri iyi minsi batangira umwiherero.
Ubwo iri rushanwa riheruka muri 2021 ryari ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo u Rwanda, Namibia, Botswana, Kenya na Nigeria. Ikipe ya Kenya ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Namibia na ho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa 3 itsinze Nigeria.