Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yemeje ko aziyamamaza mu matora ya 2025

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yongeye  kuzamura ibendera ry’ishyaka rye nk’umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2025.

Katinan Kone, Umuvugizi w’Ishyaka rya Gbagbo, APP (African People’s Party)    yatanze aya makuru nyuma y’Inama Nkuru ya Komite y’iri shyaka yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Laurent Gbagbo w’imyaka 79, yayoboye iki gihugu guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri Mata 2011 ubwo yatabwaga muri yombi, bikaba binavugwa ko atari bwo bwa mbere yari afunzwe mu buzima bwe,  ahubwo yari iya gatatu.

African News yatangaje ko Gbagbo yagizwe umwere mu mwaka wa 2019 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (ICC), ubwo yashinjwaga uruhare mu ntambara y’abenegihugu yatewe no kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe mu matora ya 2010.

Biteganyijwe ko amatora ya Côte d’Ivoire azaba  mu Kwakira 2025. 

Kugeza ubu iki gihugu kiyobowe na Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 82, utaratangaza niba azongera kwiyamamaza muri aya matora ateganyijwe.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE