COP30: Inama ku mihindagurikire y’ibihe izitabirwa n’ibihugu 143

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abayobozi bo hirya no hino ku Isi bazahurira i Belém muri Brésil mu nama ngarukamwaka ku kurwanya imihindagurikire y’ibihe (COP30), izaba kuva ku ya 10- 21 Ugushyingo 2025, izitabirwa n’ibihugu 143 mu 197 bigize Umuryango w’Abibumbye.

Iyo nama izaba nyuma y’imyaka icumi Amasezerano ya Paris ku Mihindagurikire y’Ibihe abaye, akaba yashyizeho gahunda yo kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku Isi kugeza kuri dogere selisiyusi 1.5.

Ni inama ya 30 y’Umuryango w’Abibumbye ku kirere, aho Guverinoma ziganira ku cyakorwa ngo habeho guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe. Izabanzirizwa no kuhagera kw’abayobozi bo ku Isi bazahura ku wa 6-7 Ugushyingo.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, igihugu cyakira iyo nama gitorwa ku mugaragaro n’ibihugu byitabiriye iyo nama nyuma yo gutoranya akarere kazayakira, akenshi ikunze kuva ku mugabane ijya ku wundi.

Inama zabanje zanenzwe kubera umubare munini w’abitabiriye ibikorwa bifitanye isano n’inganda z’amakara, peteroli na gaze, abaharanira inyungu zabo, bavuga ko bigaragaza ko abashyigikiye ibikomoka kuri peteroli bikomeje kugira ingaruka.

Brésil yakomeje kandi gutanga impushya nshya za peteroli na gaze mu gihe cyo gutegura COP30. Peteroli na gaze, kimwe n’amakara, ni ibikomoka kuri peteroli kandi bigira uruhare runini mu mihindagurikire y’ibihe.

COP30 igiye kuba mu gihe gikwiye, kuko intego z’Isi ku mihindagurikire y’ibihe zidahagaze neza, ahubwo biri ku gitutu gikomeye.

Hari ibimenyetso bya siyansi bigaragaza ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bikaze ku buryo kuva ku bushyuhe bukabije kugeza ku kuzamuka kw’amazi y’inyanja, zaba nyinshi cyane zikagera kuri 2°C ugereranyije na 1.5°C.

Nubwo ikoreshwa ry’ingufu zisubira cyane cyane ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, rirazamuka cyane, gahunda zerekeranye n’ikirere z’ibihugu biteganya ntizihagije kugira ngo zigere ku ntego ya 1.5°C.

Mu masezerano ya Paris, ibihugu byagombaga kuba byaratanze gahunda zivuguruye mbere ya COP30 zisobanura uburyo biteganya kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko bitewe n’uko igihe cy’intego cyegereye kandi urwego rw’imyuka ihumanya ikirere ruri hejuru, ko kurenza intego ya 1.5°C ubu ari ngombwa.

COP30 ifungura uruhererekane rushya rw’icyerekezo cy’ikirere, kuko nk’uko bisabwa n’Amasezerano ya Paris, ibihugu byagombaga gutanga politiki nshya z’ikirere, cyangwa Imisanzu y’Igihugu (NDCs), yo mu 2035.

COP30 izabera muri Brésil
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE