CMA yatangaje amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry’impapuro mpeshamwenda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwatangaje amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry’impapuro mpeshamwenda zita by’umwihariko ku iterambere rirambye.

Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira iterambere ry’u Rwanda mu kongera imari yo gushyigikira imishinga y’iterambere rirambye.

Ibi kandi bihuriranye n’izamuka ry’ubwitabire bw’abashoramari muri ubu bwoko bw’impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, aho abashoramari barushaho gusobanukirwa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Isoko ry’imari n’imigabane ritanga umusanzu mu kubaka ubukungu burambye mu Rwanda kandi rikora nk’urubuga ruhuza abashoramari n’abakeneye imari, bigatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’igihugu.

Aya mabwiriza yatangajwe atanga urubuga ku bigo bitandukanye gushyira hanze izo mpapuro mpeshwamwenda kugira ngo babone imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere rirambye. Aya mabwiriza yuzuzanya n’amategeko n’andi mabwiriza asanzwe agenga imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’imari n’Imigabane Thapelo Tsheole, yagize ati: “Aya mabwiriza ajyanye no gushyira ku isoko ry’imari izo mpapuro mpeshwamwenda zita by’umwihariko ku iterambere rirambye zubahiriza amahame mpuzamahanga abigena. Kandi twizeye ko azatanga umusanzu mu gufasha abikorera ndetse na Leta kubona imari y’igihe kirekire.”

Isoko ry’imari n’imigabane rifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu kongera ishoramari, gushyigikira ibikorwa remezo, guteza imbere ubucuruzi, no kureshya abashoramari mpuzamahanga.

Uko isoko ry’imari rikomeza gukura, ni na ko rizafasha mu kubaka ubukungu bw’Igihugu burambye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 8, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE