Club World Cup: PSG yanyagiye Real Madrid isanga Chelsea kuri finale

Paris Saint-Germain yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0 mu mukino ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, isanga Chelsea ku mukino wa nyuma (finale).
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ku kibuga cya MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, warebwe n’abafana basaga ibihumbi 77.
Real Madrid yatangiranye amakosa menshi mu bwugarizi, byatumye umunyezamu wayo Thibaut Courtois akuramo imipira ibiri ikomeye mu minota itanu ya mbere.
Bidatinze ku munota wa gatandatu, Paris Saint-Germain yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz ku mupira na Ousmane Dembélé.
Nyuma y’iminota ibiri, ubwugarizi bwa Real Madrid bwongeye gukora amakosa maze Dembélé abutwara umupira, atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma yo gutsindwa Real Madrid yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura hakiri kare.
Paris Saint Germain yarushaga Real Madrid yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 24 gitsinzwe na Fabián Luiz nyuma yo guherezwa na Achraf Hakimi.
Igice cya mbere cyarangiye PSG inyagiye Real Madrid ibitego 3-0 bya Fabian Ruiz na Ousmane Dembélé.
Paris Saint Germain yakomeje gukina neza mu gice cya kabiri irusha cyane Real Madrid yagaragazaga ko itari mu mukino.
Ku munota wa 87’, Rutahizamu Gonçalo Ramos yatsinze agashinguracumu ku mupira yahawe na Barcola.
Umukino warangiye Paris Saint-Germain inyagiye Real Madrid ibitego 4-0, isanga Chelsea yasezereye Fluminense muri 1/2 iyitsinze ibitego 2-0.
Biteganyijwe ko mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, Saa Tatu z’Ijoro.




