Club World Cup: Chelsea yatsinze Fluminense igera ku mukino wa nyuma

Chelsea yatsinze Fluminense ibitego 2-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye mu Ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, Kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iri rushanwa rihuza amakipe yo ku migabane yose yo ku Isi rikomeje kubera.
Chelsea FC yatangiranye imbaraga nyinshi uyu mukino bidatsinze ku munota wa cyenda Marc Cucurella yagerageje gutsinda igitego cya mbere n’umutwe ariko umunyezamu Fábio Deivson wa Fluminense awukuramo.
Ku munota wa 18’ Chelsea yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Joao Pedro ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina Umuzamu Fabio ananirwa gukuramo umupira ujya rushundura.
Uyu mukinnyi yanze kucyishimira kuko yari atsinze ikipe yakuriyemo ndetse kikaba cyari igitego atsinze ku mukino we wa mbere yabanjemo muri Chelsea yagezemo muri iyi mpeshyi.
Ku munota wa 36, Fluminense yari ibonye penaliti ku mupira wakoze ku kuboko kwa Trevoh Chalobah ari mu rubuga rw’amahina, ariko VAR yemeza ko nta penaliti yabayemo.
Igice cya mbere cyarangiye Chelsea itsinze Fluminense igitego 1-0.
Ku munota wa 56, Joao Pedro wagize umukino mwiza yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Enzo Fernandez atera ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, nubwo nyuma y’iminota ine yahise asohoka mu kibuga agize imvune.
Umukino warangiye Chelsea itsinze Fluminense ibitego 2-0 ibona itike yo gukina wa nyuma.
Undi mukino wa ½ uteganyijwe kuri uyu wa gatatu hagati ya Paris Saint Germain na Real Madrid saa Tatu z’ijoro.
Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025 muri MetLife Stadium.






