Chelsea yegukanye igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 (Amafoto)

Chelsea yegukanye igikombe cy’Isi cya 2025 itsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, muri MetLife Stadium yakira abafana 82.500 iri mu Mujyi wa New Jersey.
Uwo mukino witabiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Perezida wa FIFA Gianni Infantino n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye.
PSG yagiye gukina uyu mukino ihabwa amahirwe yo kwitwara neza, cyane ko yasezereye amakipe menshi akomeye, mu gihe Chelsea yo byavugwaga ko yahuye n’amakipe adakomeye cyane.
Uyu mukino watangiye wihuta, amakipe yombi asatirana mu minota 20 ya mbere.
Ku munota wa 22, Malo Gusto yazamukanye umupira yihuta awutanga kwa Cole Palmer atsinda igitego cya mbere cya Chelsea.
Nyuma y’iminota mike, Enzo Fernández yateye umupira muremure usanga Palmer winjiye mu rubuga rw’amahina acenga, awusubiza mu nguni nk’uko yabigenje ku gitego cya mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.
Chelsea yihariye iki gice, yongeye kuzamuka yihuta, Palmer acomekera João Pedro umupira mwiza aroba umunyezamu Gianluigi Donnarumma, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 43.
Igice cya mbere cyarangiye Chelsea yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0.
PSG yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka kwishyura ibitego ariko umunyezamu Robert Sánchez n’ubwugarizi bayibera ibamba.
Ku munota wa 85, João Neves wa PSG yakiniye nabi myugariro Marc Cucurella amukurura imisatsi, umusifuzi nyuma yo kwitabaza VAR amuha ikarita y’umutuku.
Umukino warangiye Chelsea itsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0, yegukana igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyakinwe bwa mbere n’amakipe 32.
Yari inshuro ya kabiri iyi kipe yo mu Bwongereza yegukanye iki gikombe yaherukaga mu 2021.
Chelsea yahawe miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika zirimo miliyoni 40 z’amadolari zo gutsinda umukino wa nyuma ndetse na miliyoni 85 zo gukomeza muri buri cyiciro kugeza yegukanye igikombe.
Mu bihembo byatanzwe, Umukinnyi w’irushanwa yabaye Cole Palmer wa Chelsea, Umunyezamu mwiza w’irushanwa yabaye Robert Sánchez wa Chelsea, Umukinnyi ukiri muto mwiza yabaye Desire Doué wa PSG ni mu gihe Rutahizamu w’irushanwa yabaye Gonzalo García watsinze ibitego 4.
Iri rushanwa rizongera gukinwa mu 2029.












