CHAN 2024: u Rwanda rwatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Uganda, Kenya na Tanzania muri Gashyantare 2025.

Iyi tombola igaragaza uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 i Cairo ku cyicaro cya CAF. 

U Rwanda rwatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere.

Umukino ubanza uzabera muri Djibouti ku wa 25-27 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati y’itariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya mu ijonjora rya nyuma.

Irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya munani rizabera mu gihugu bitatu ku nshuro ya mbere ari byo Kenya, Uganda na Tanzania guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025.

Mu irushanwa riheruka kuba mu 2023, Senegal ni yo yatwaye igikombe itsinze Algeria penaliti 5-4.

Uko amakipe yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba azahura mu ijonjora rya mbere.

• Djibouti izakina n’u Rwanda

• Ethiopia izakina na Eritrea

• Sudani y’Epfo izakina na Kenya

• Burundi izakina na Somalia

•Sudani izakina na Tanzania

Senegal ni yo yatwaye igikombe giheruka cya 2023 muri Algeria
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE