CHAN 2024: Amavubi yashyize hanze abakinnyi bazakina na Sudani y’Epfo

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abarimo Emery Bayisenge bari mu bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahura na Sudani y’Epfo tariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, ni bwo abatoza b’Amavubi bahamagaye abakinnyi 31 bakina imbere mu gihugu bazakina imikino ibiri na Sudani y’Epfo.

Mu bahamagawe hagaragayemo abakinnyi batari baherutse mu Ikipe y’Igihugu Emery Bayisenge wa Gasogi United, Benedata Janvier wa AS Kigali, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wa APR FC.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo rutahizamu wa Rutsiro FC, Habimana Yves ndetse n’uwa Gasogi United Harerimana Abdalaziz.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukinira muri Sudani y’Epfo, ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda, ku ya 28 Ukuboza 2024.

Amavubi yageze mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsinda Djibouti ibitego 3-0, ayisezerera mu mikino ibiri ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Iyi mikino yombi Amavubi azatozwa na Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa nyuma yaho Umutoza mukuru Frank Spittler Torsten yagiye iwabo aho azizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka.

Biteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024.

Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE