Champions League: Liverpool yatsinze Real Madrid, Bayern Munchen igarika PSG
Liverpool yatsinze Real Madrid igitego 1-0 naho Bayern Muchen Itsinda PSG ibitego 2-1 mu mikino y’Umunsi wa Kane wa UEFA Champions League yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025.
Kuri Stade Anfield Road, Liverpool yo mu Bwongereza yari yakiriye Real Madrid yo muri Espagne.
Liverpool yakiniraga imbere y’abakunzi bayo yatangiye isatira cyane izamu rya Real Madrid nubwo itabyazaga amahirwe uburyo yabonaga.
Ku munota wa 28 w’umukino, Dominik Szoboszlai yabonye amahirwe yo guhabwa umupira asigaranye n’umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo awumutera mu ntoki.
Hashize umunota umwe gusa, Aurélien Tchouaméni yakoze umupira n’intoki ari hafi y’urubuga rw’amahina, gusa umusifuzi yifashisha VAR asanga nta mpamvu yo gutanga penaliti.
Uburyo bukomeye bwa Real Madrid bwabonywe na Jude Bellingham wateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Giorgi Mamardashvili arawitambika ujya muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Liverpool yakomeje umurego wayo ndetse mu minota ibiri kigitangira Courtois akuramo imipira ibiri yabazwe ya Virgil van Dijk na Hugo Ekitike.
Ku munota wa 61’, Liverpool yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Alexis Mac Allister kuri coup-franc yari yatewe na Dominik Szoboszlai ashyira umupira mu izamu n’umutwe.
Livepool yakomeje kubiza icyuya Real Madrid itakinnye neza muri uyu mugoroba, ishaka kuyitsinda igitego cya kabiri ariko biranga.
Umukino warangiye Liverpool itsinze Real Madrid igitego 1-0 ifata umwanya wa gatandatu n’amanota icyenda.
Undi mukino wari utegerejwe ni uwo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ifite igikombe giheruka yari yakiriye Bayern Munchen yo mu Budage.
Ku makosa yo gukuramo umupira awuganisha mu rubuga rw’amahina gusohoka nabi k’umunyezamu Lucas Chevalier wa PSG, Bayern Munich yabonye igitego cya mbere ku munota wa kane cyinjijwe na Luis Diaz.
Iki gitego cyongereye imbaraga nyinshi abakinnyi ba Bayern Munich basatira kurushaho, bashaka igitego cya kabiri muri uyu mukino hakiri kare.
Mu minota 20 y’umukino PSG yari yatangiye gutinyuka no kuva inyuma ikoresheje imipira yo mu mpande, igana ku izamu rya Bayern Munich, ndetse yinjiza n’igitego ku mupira washyizwe mu izamu na Ousmane Dembélé gusa VAR ivuga ko yaraririye.
Uyu rutahizamu yahise agira imvune yatumye adakomeza umukino, asimbuzwa Lee Kang-in.
Luis Diaz yatsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino kubera guhuzagurika kw’abakinnyi ba PSG, ndetse yashoboraga no gutsindwa icya gatatu ku mupira watewe na Serge Gnabry ugakubita ibiti bibiri by’izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Luis Diaz yakoreye ikosa Achraf Hakimi wakuwe mu kibuga agasimbuzwa Senny Mayulu, ariko na we ahita yerekwa ikarita itukura.
Uyu yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego bibiri mu mukino agahabwa ikarita itukura mu mateka y’iri rushanwa, akurikira Antoine Griezmann byabayeho mu 2021.
Ibi byorohereje PSG mu gice cya kabiri ikinira mu kibuga cya Bayern Munich ishaka kwishyura, ariko uburyo bukomeye bwose bwabonekaga ntibuvemo igitego.
Aha harimo ubwa Nuno Mendes wateye ishoti mu izamu ariko umunyezamu Manuel Neuer awohereza muri koruneri, ndetse na Vitinha wawuteranye imbaraga nke uyu munyezamu akawufata.
Igitego cya mbere cy’iyi kipe yari iwayo cyatsinzwe na Joao Neves ku munota wa 74 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Kang-In Lee, kiyiha icyizere cyo kuba yatsinda icya kabiri ariko amahirwe akomeza kuba make.
Umukino warangiye Bayern Munchen itsinze PSG ibitego 2-1, iba inshuro ya 19 iyitsinze yikurikiranya.
Mu yindi mikino yabaye, Arsenal FC yatsinze Slavia Prague ibitego 3-0 harimo bibiri Mikel Merino na Bukayo Saka 32 ifata umwanya wa kabiri n’amanota 12.
Napoli yo mu Butaliyani yanganyije 0-0 na Frankfurt yo mu Budage, Tottenham FC yo mu Bwongereza inyagira Copenhagen yo muri Denmark ibitego 4-0, Olympiacos F.C yo mu Bugereki inganya na PSV yo mu Buholandi igitego 1-1, Juventus yo mu Butaliyani inganya igitego 1-1 Sporting yo mu Portugal, AS Monaco yo mu Bufaransa itsinda FK Bodø/Glimt yo muri Norvege igitego 1-0 naho Atletico Madrid yo muri Espagne itsinda Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi ibitego 3-1.
Imikino ya UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa Gatatu saa moya n’iminota 45 z’umugoroba, aho Pafos Club yo muri Cyrus yakira Villareal yo muri Espagne, mu gihe Qarabag yo muri Azerbaijan yakira Chelsea yo mu Bwongereza.
Saa yine z’ijoro, Ajax FC yo mu Buholandi irakira Galatasary yo muri Turikiya, Benfica yo muri Portugal yakire Bayern Leverkusen yo mu Budage,
Kuri ayo masaha kandi, Club Brugge yo mu Bubiligi irakira FC Barcelona yo mu Espagne, Inter Milan yo mu Butaliyani irakira Kariat yo muri Kazakhstan.
Manchester City yo mu Bwongereza irakira Borussia Dortmund yo mu Budage, Newcastle United yo mu Bwongereza irakira Athletic Club yo muri Espagne naho Marseille yo mu Bufaransa yakire Atlanta yo mu Butaliyani.








