Chameleone yasezeranyije Perezida Museveni kuzamuba hafi

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda Jose Chameleon yashimiye Perezida wa Uganda Yoweli Museveni Kaguta wamubaye hafi akamufasha mu kubona amikoro ngo ajye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amusezeranya kuzamuba hafi nkuko nawe yamubaye hafi.
Mu ntangiriro z’Ukuboza ni bwo inkuru zakomeje gucicikana zivuga ko uyu muhanzi arwaye kandi amerewe nabi, hanyuma tariki 12 Ukuboza 2024, umuhungu we w’imfura agaragara ku mbuga nkoranyambaga atabariza se asaba ko abantu bamutera inkunga akajya kwivuriza muri Amerika, kuko abaganga bari bagaragaje ko ariho yafashwa neza.
Nyuma yaho Jose Chameleone yarasezerewe ahabwa igihe cyo kujya kwitegura ngo azabone uko ajya kwivuza ari nako yakomeje gusurwa n’ibyamamare bitandukanye kugeza n’ubwo Umukuru w’Igihugu Yoweri Kaguta Museveni amuteye inkunga yo kwishyura ibikenewe byose ngo uyu muhanzi ajye kwivuza, bikaba byaramukoze ku mutima.
Yifashishije imbuga nkoranyamba, Chameleon yashimiye Perezida Museveni amusezeranya ko aho azaba ari hose azaba amuri hafi.
Yanditse ati:” Sinzi niba ubyibuka ariko ubwo nafatwaga n’uburwayi bwa mbere wanyoherereje amafaranga yo kwivuza, sinabashije kubona amahirwe yo guhura na we ngo ngushimire, ngiye gusana moteri yanjye kandi ningaruka nzabana nawe ahantu hose.”
Amakuru avuga ko Perezida Museveni yemeje ko ibiro bye bizishingira ibikenewe byose kugira ngo Jose Chameleon ajye kwivuriza mu mahanga.
Ubwo yamusuraga mu bitaro bya Nakasero, umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko no kwita ku bana, Balaam Barugahara, yemeje ko uyu muhanzi azahabwa ubuvuzi buteye imbere kandi ko Leta yiteguye kubikurikirana.
Indwara ya Pancreatitis uyu muhanzi arwaye, ni indwara itera uburibwe bwo mu rwagashya, akaba yaratangiye kuyivuza bwa mbere muri Nyakanga 2023, kuri ubu akaba ari i Minnesota aho arimo kwitabwaho n’abaganga.
