Chameleone asanga kuba umubyeyi mwiza uri icyamamare bigoye

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi cyane nka Chameleone asanga kuba umubyeyi mwiza uri n’icyamamare bigoye kuko habamo imbogamizi nyinshi nubwo agerageza kubihuza.
Chameleone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bigitangazamakuru bikorera muri Uganda agitangariza ko kuba umubyeyi mwiza bigoye cyane kuruta uko benshi babitekereza, cyane cyane iyo uri icyamamare.
Yagize ati: “Biragoye cyane kugerageza kuba umubyeyi mwiza n’icyamamare icya rimwe, ariko ndwana na byo kubera ko ugerageza kuba umubyeyi w’icyitegererezo, byahura no kuba uri icyamamare abantu bakuvugaho ibintu bitandukanye ibibi n’ibyiza kandi ibyinshi banabeshya, watekereza ko abana bawe bazabibona agahinda kakakwica.”
Ngo hari igihe abana be banamwibutsa ko nubwo ari icyamamare ariko kandi akwiye kujya yicisha bugufi ntatume abantu bamupfukamira, ibyo avuga ko yahisemo kugendera ku byifuzo byabo kugira ngo atange urugero rwiza.
Ibyo uyu muhanzi avuga byasubiye irudubi ubwo yagiranaga ibibazo n’umugore we Daniella Atim akimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akajyana n’abana babo batanu.
Chameleon abigarutseho nyuma y’igihe gito aciye amarenga ko ibibazo hagati ye n’umugore we byaba byarakemutse, akavuga ko nta bibazo bitagira iherezo, nyuma yabyo Daniella akanasiba amashusho yose yari yarafashe, akavuga ko ibibazo yagiranye na Chameleon byari byiganjemo kumusebya no gutesha agaciro umuryango uyu muhanzi avukamo.
Jose Chameleone yashyingiranywe na Daniella Atim mu 2008, bakaba bafitanye abana batanu.